Reka tubashimire cyane kubwitange mugira mukudusangiza ubumenyi mwahishuriwe kuko hari abashobora kuba bazi iri banga bakaryiherereana. Kumenya iri hame Rukuruzi bituma tuzamuka ku kumutagara ho hejuru.Mbega isanzure tuba turigezemo. Nifurije abakurikira ibi ibiganiro kumurikirwa .
@eugenerutaganda7317
Жыл бұрын
Ibyo ni ukuri : iby' umu, ubu. Kudahangakishwa n' ibizaza cyangwa gutekereza ibyashize. Ku basoma bibiliya, ya manu Imana yahaga ubwoko bwayo mu butayu yari iy'umunsi umwe. N' abanyarwanda baravugaga ngo " iby' ejo bibara ab' ejo cyangwa se ngo amavuta y' umugabo ni amuraye ku mubiri.
@Mvukiyehe2022
Жыл бұрын
Erega tubana na byinshi biduha amasomo nyayo yo kubaho muri kamerano ahubwo Ni uko ingoma y'ibyaha yatugize imbata.
@muryeryeburora6589
Жыл бұрын
Benimana Benirage mbashimiye ikiganiro cyiza Shyerezo abanyujijemo! Jye kenshi nshimishwa nibiganiro mutanga kuko nibwo buzima nyabwo! Iyo ugiye mu Ukuri usanga nta mpushane irimo namba. Gusa nkunda ko munatanga ingero ziri typical kdi zirimo no gusetsa bityo bigatuma umuntu aryoherwa nayo mafunguro. Kino kiganiro rero ni cyiza cyane kubahujwe nisanzure wumva. Kera mu matorero ntawavuzaga ihembe iyo yatanga ndetse ryari ibanga rikomeye. Ariko muribuka leta ya Habyarimana bavuga ngo u Rwanda nink'irahure cyuzuye amazi ko hagiyeho andi yameneka.Arikose ubu murabona ko Inkotanyi zaremye aho abantu bakwirwa nabandi bazavuka niduhama muri iyi ntero bazakwirwamo( abanyarwanda bo bati "Haga umutima" Kdi buriya n'inkotanyi zarwanaga bucece n'ibanga rikomeye doreko mwazikomojeho mu kiganiro cyabanjirije iki cya 188. Nibutse ko uwaguhaga inka wamurahiraga( gushimira). Reka mpendere nanone mbashimira, muragahorana impagarike.
Ariko se ibi ni iki? Njyewe Ubwanjye maze kwibwirira Abantu twarimo tuganira ko ABANTU TUREMA. Nta masaha 2 arashira mbivuze. None dore namwe mfunguye iki kiganiro nsanga ari byo muvugaho.
@zephyrinnzirabatinya1826
Жыл бұрын
Ubu twabaye umwe-ga! Turahorana ku mutagara utanga ubutaraga!
@shumbushoabasa1092
Жыл бұрын
@@zephyrinnzirabatinya1826 IBI BYATANGIYE KUMBAHO UHEREYE KURI CYA KIGANIRO MWAKOZE " UBUHANUZI 12 BUZASOHORA MURI 2023"
@zephyrinnzirabatinya1826
Жыл бұрын
@@shumbushoabasa1092 Coincidence ni ikimenyetso gikomeye cyane mu bwiru!
@shumbushoabasa1092
Жыл бұрын
Njye mbona coincidence na yo ari ururimi rw' isanzure . Kandi ikagira aho ihurira cyane na law of attraction. Na byo muzabivugeho nibikunda.
@wigihe
Жыл бұрын
Mwazadufasha ku bwiru bw imyuka mibi cg abadaimons. Hari ubwo imyuka mibi itera abantu bagakenera kwivuza haba mu banyamasengesho cg mu bapfumu. Ziriya mbaraga ziroga, zihanura cg ziragura yewe ndetse n izivura mwazihuza gute n ibi by ubwiru cg Ibare rya muntu?
@urwanamizatv9554
Жыл бұрын
Burya imyuka mibi iva muri wowe ubwawe, kandi ni nawe wikirurira imyuka mibi yo hanze! Ubaye wisanishije n' ikiri iba utsinze imyuka mibi yose!!!
Bikino, iyi ndirimbo yitwa: "Himbaza Intumwa": Yo n' izindi 2 arizo: "Seka Gasani" n'" Ingoma i Rwanda" nta handi hantu wazibona usibye kuri uru rubuga rw' Impanda iheruka y' Urwanamiza.
@urwanamizatv9554
Жыл бұрын
Bikino, iyi ndirimbo yitwa: "Himbaza Intumwa": Yo n' izindi 2 arizo: "Seka Gasani" n'" Ingoma i Rwanda" nta handi hantu wazibona usibye kuri uru rubuga rw' Impanda iheruka y' Urwanamiza.
Пікірлер: 26