AGATHA KANZIGA HABYARIMANA,
Izina rye rirazwi cyane kuburyo hari benshi bamwuvise kuva bavuka ubu bakaba bafite abazukuru.ni umugore wahoranye imbaraga ntagereranywa mu Rwanda kuburyo n’umugabo we atamuvugiragamo.ni umugore wahoraga yambaye ibikomo byazahabu bishashagirana ku mubiri we ariko na none afite amaraso y’abantu benshi ku biganza bye uyu nkubwira ni Agatha KANZIGA umugore wuwahoze ari perezida w’u Rwanda Yuvenal HABYARIMANA.Agatha ni umwe mu bagore babayeho atinyitse cyane afite ijambo ryanyuma kubikorerwa mu gihugu hafi ya byose yifashishije itsinda ryaba mafiya rya KAZU yayoboraga afatanije n’umugabo we ndetse n’abasaza be muri Politiki nyinshi zo kwica abantu,kunyereza umutungo w’igihugu ndetse no gutegura umugambi wo gutsemba abatutsi. Agatha KANZIGA benshi bamugarukaho bamugaragaza mu bikorwa bye byumwijima yakoze kuburyo hari nabadatinya kumushyira ku mwanya wa mbere mubasenye u Rwanda ariko nubwo agarukwaho kenshi na none si benshi bamuzi neza.twe rero nkuko dusanzwe tubigenza mu biganiro byacu icyo tugiye gukora ni ukuva imuzingo amateka yihariye yuyu mugore Agatha KANZIGA HABYARIMANA kuigirango nawe umenye neza uwariwe,turavuga ubuzima bwe bwite ariko ntitunibagirwa ibikorwa bye byamuranze nk’umugore w’umukuru w’igihugu mu myaka 21 yose kuva mu 1973 kugeza mu 1994.iyi ni Intsinzi tv.uwateguye iki kiganiro mu ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi prudence NSENGUMUKIZA. Mbahaye Ikaze.
Agatha KANZIGA Yavutse tariki ya mbere mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 1942 yavukiye muri Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ubwo ni ahitwaga mu Bushiru.i SE wa Agatha KANZIGA yitwaga MAGERA Gervais naho Nyina akitwa NYIRANSHAKIYE Josephine. Uyu MAGERA Gervais wabyaraga Agatha KANZIGA mu bihe by’ubukoloni yari umukire utangaje wari ufite inka nyinshi n’imirima kuburyo muri ibyo bihe uyu MAGERA yakoraga business zo kwinjiza imyenda mu Rwanda ayivanye hanze,yari umukirre wa gatangaza wari unafite imodoka.imodoka ku munyarwanda mu gihe cy’ubukoloni byari urundi rwego utabasha kwiyumvisha muri iki gihe.ndetse MAGERA Gervais yari umwe mu barwanashyaka b’Ishyaka rya UNAR.
MAGERA Gervais ni umugabo wari warashatse abagore batatu aho yari yarabyaye abana barindwi barimo abahungu babiri n’abakobwa batanu.ibi rero byahitaga bishyira Agatha KANZIGA mu mwanya w’umukobwa wavutse mu muryango wifite wagombaga no kugera kuri byinshi yashoboraga kwifuza.byihuse Agatha KANZIGA yagiye ku ishuri aho yize Amashuri abanza mu ishuri ribanza rya RAMBURA aza gukomeza Amashuri yisumbuye mu ishuri rya Lycee Notre damde de Providence de Karubanda. Ariko ku makuru ya Andrew Wallis mu gitabo cye STEPP’D IN BLOOD we yavuzeko nubwo yagiye kwiga atarangije Amashuri ye yisumbuye.
Kuko mu 1962 yahuye n’umusore wari ukirangiza mu ishuri rya Gisiriakre wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant akaba yarafite na Numero iranga umusirikare ya 001.uwo ntawundi utari Yuvenal HABYARIMANA. Aba bombi bahuye Habyarimana afite imyaka 25 y’amavuko naho Agatha afite 20 bivugwako aba bombi bahuriye mu bikorwa byo kwishimira ubwigenge u Rwanda rwabonye tariki ya 1/7/1962.
Ntibyatinze kuko nyuma y’umwaka umwe bakundana aba bombi bakoze ubukwe tariki 17 mu kwezi kwa munani mu 1963.
Uyu muryango mushya wibarutse abana umunani
Aribo Jean Pierre HABYARIMAANA
Jeanne HABYARIMANA
Jean Claude HABYARIMANA
Marie Rose HABYARIMANA
Leon HABYARIMANA
Bernard HABYARIMANA
Jean Luc HABYARIMANA
Ndetse n’umuhererezi wabo akaba n’umukobwa Marie Merci HABYARIMANA.
#IntsinziTV #AgatheKanziga #
Негізгі бет Afatanyije n'Umuhungu we, Agata KANZIGA abeshye umuzungu turumirwa
Пікірлер: 10