Agahinda Lyrics | Indirimbo nyarwanda
Burya agahinda mwumva ntikica ahubwo kagira mubi Cyane cyane iyo kava ku bana no k'uwo mwababyaranye.
Barahagarutse hali mu gitondo Bava i Kigali bajya ku Gisenyi Nali nanze yuko tujyana ngirango nzabahishire.
Mwana mutoya ararira cyane ati Mama ntago asigara Abakuru bombi baramuhojeje bati turabanguka tumusange.
Burya agahinda mwumva ntikica ahubwo kagira mubi Cyane cyane iyo kava ku bana no k'uwo mwababyaranye.
Nari nateguye impamba isukuye nshyira mu gakangara gatatse Umugabo wanjye nti uramenye abana, inzara ntibice muri kumwe. Kandi nawe ntugire inyota, nashyizemo akayoga ukunda. Ejo nimugaruka muzasanga uruhisho rwiza mba mbaroga!
Burya agahinda mwumva ntikica ahubwo kagira mubi Cyane cyane iyo kava ku bana no k'uwo mwababyaranye.
Ibirezi byanjye byarenze mbirora biseka byose byishimye Nkiva ku irembo ngarutse mu rugo agahinda karanga karanyica. Negura uruhisho rw'amayira anyuranye ngo nibaza bazishime Naruhishe cyane ngo bazarushake na byo bibe ibindi byishimo.
Burya agahinda mwumva ntikica ahubwo kagira mubi Cyane cyane iyo kava ku bana no k'uwo mwababyaranye.
Bwamaze kwira radio iravuga, izina ryanjye ndyumvamo Umutima wanjye numva urakubita ariko ntazi icyo bavuze Umugore araza utuye aho hafi ahinguka asesa amarira Nanjye mubonye mbura icyo mubwira ikiniga cyanzibye umuhogo.
Burya agahinda mwumva ntikica ahubwo kagira mubi Cyane cyane iyo kava ku bana no k'uwo mwababyaranye.
Ati umugabo wawe n'abana bose Imana ibahamagaye mu mwanya Ivatiri ikamyo yayikubise ntiharokoka n'umwe Sinzi uko byaje kumera ako kanya, nagaruye ubwenge ndi mu bitaro Ntabwo niyahuye Imana yaranze, uwampa ngo insindire agahinda.
Burya agahinda mwumva ntikica ahubwo kagira mubi Cyane cyane iyo kava ku bana no k'uwo mwababyaranye.
" Agahinda " Rugamba Sipiriyani - Amasimbi n' Amakombe 1979 | Rwanda
Негізгі бет Agahinda lyrics | Rugamba Sipiriyani - Amasimbi n' Amakombe 1979 | Rwanda | Karahanyuze
Пікірлер: 1