AMAYIRA
(F. Nyombayire, Dresden 27/08/2021, d.FU)
1. Amayira y’abato ntaho atagana
Ni ibihembe by’inyana, ntako itatega
Uko wumva uzamera bigena uko ugenza ubu
Menya uko ushaka kuba, wibitega ejo
Mu butwari bushishoza
Utitonze atonda abandi (2)
2. Kami ka muntu koko ni umutima we
Mbese uwawe utuye nde, cyangwa utuye iki ?
Wusubize impembero utazahaba
Buri munsi ni mushya, byubahe ukure
Twitaze, twiyumve
Nibwo kwibaza bisubiza (2)
3. Uratunda nk’isiha, nta kugoheka
Nta mushonji warora, ngo udatubya
Umutima utumbuje ukuba byose
Wambike ijabo nshuti, shungura unyurwe
Ubutunzi bw’umurundo
Si ryo hirwe twarigira (2)
4. Niba uzi gushimira, wanga inzozi mbi
Niba utanga imbabazi, ni ingiro mpigu
Niba usaba imbabazi ni ubushongore
Indagu y’uburame ni umutima umwe
Umutuzo duharamba
Inkomanga iwaka izina (2)
5. Nzagukunda si iraha, si inzira ngufi
Kenga Nyamwigendaho, kenga Mpanguhe
Erega amenyo arya inshuti ararumirwa
Kwigomwa ubyishimyemo byagura umucyo
Urukundo ni yo nkota
Ikeba uyifashe akarumyo (2)
Негізгі бет Amayira (par Abbé F.Nyombayire)
Пікірлер: 35