UMURAGE WA KIZITO MIHIGO / Delphine Uwituze , René Mugenzi Claudel
KIZITO Mihigo , Umurage wasize.
“Ndi mu bavuganye nawe amagambo ya nyuma”/ Delphine Uwituze.
Tubasuhuze mwese abakurikiye Ikondera libre ikondera ryigenga, iri jwi ry’impunzi.
Ni kuri iyi tariki ya 22/02/2020, umuhanzi kizito Mihigo tumusezeraho bwa nyuma kuri iyi si. Umwaka urashize.
Muri iki kiganiro, turagaruka ku umurage wa Kizito, inuma y’amahoro, umunyu utubutse.
Mwatugejejeho ubutumwa bwinshi bushima umuhanzi Kizito Mihigo, ndetse benshi musanga ari umutagatifu.
Twahisemo kubagezaho ubutumwa bwa Delphine UWITUZE , Umuyobozi mushya wa KMP Kizito Mihigo pour la paix, foundation ya Kizito.
Uyu Delphine Uwituze ari mu basuye Kizito ku itariki ya 16/02/2020, mbere y’uko havugwa ko Kizito yiyahuje ishuka. Aragira ati: ndi mu bavuganye nawe bwa nyuma. Bavuganye iki? Kizito yamubiye iki bwa nyuma?
Ni iki Kizito yifuje ko cyazakorwa atakiri kuri iyi si? Yabibwiye uyu Delphine kuko Kizito ngo yumvaga azapfira mu buroko.
Delphine asezera bwa nyuma kuri Kizito, ni iki yiboneye ku umubiri wa Kizito?
Delphine, kuri wowe ni uwuhe murage Kizito asize?
Byose Delphine Uwituze arabitubwira. Turamushimiye cyane, kimwe namwe mwese mukomeje kudutera inkunga.
Ubundi butumwa tubagezaho ni ubwa René Claudel Mugenzi.
René Mugenzi ni we wafatanije na Kizito kwandika igitabo « Rwanda,embrasser la réconciliation », icyo gitabo cyasohotse nyuma y’urupfu rwa Kizito.
Icyo gitabo nicyo cyatumye isi imenya bimwe mu bigeragezo Kizito yagiriye kuri iyi si, cyane cyane mu Rwanda. Kirimo kandi ibyo yagerageje gukora mu rwego rw’ubwiyunge n’amahoro.
René Mugenzi akaba yatugejejejo ubutumwa yageneye Kizito.
Mukaba muri kumwe na Agnès Mukarugomwa.
Ni mu ijwi rya Umugwaneza Vestina.
OYA NTAHO WAGIYE
Kizito Mihigo, Ngo twibuke umwaka umaze utuvuyemo?
· Kandi iyo ntekereje cyangwa nshaka ibisubizo ku bwiyunge bw’abanyaRwanda bukenewe, inyigisho zawe z’ubwiyunge zuzura ibitekerezo byanjye ?
OYA NTAYO WAGIYE
· Kandi iyo ntekereje urukundo, n’imibanire myiza abanyarwanda bakeneye indirimbo zawe zigisha urukundo zuzura mu bitekerezo byanjye ?
OYA NTAGO WAGIYE
· Kandi iyo ngomba gushima no kwambaza Nyagasani uburyo wabikoraga, uburyo watweretse byuzura mu bitekerezo, ngakora nkawe ?
OYA NTAHO WAGIYE
· Kandi iyo nkeneye kwishima, no gucinya akadiho indirimbo zawe arizo mperaho ?
OYA NTAHO WAGIYE
· Kandi iyo ndebye ubwiza bw’ibidukikije, nkabona inuma, ihita inyibutsa byinshi ?
OYA NTAHO WAGIYE
Kizito Mihigo, Oya ntaho wagiye, nta n’aho uzajya, turi kumwe ubuziraherezo.
_______________________
René Claudel MUGENZI
ikondera libre 22/02/2021
Негізгі бет Delphine UWITUZE aragira ati "Ndi mu bavuganye nawe amagambo ya nyuma", Ni iki KIZITO yamubwiye ?
Пікірлер: 19