#DIPLOMATE
Diplomate ni umuhanzi wubatse izina mu Rwanda munjyana ya Hip Hop, azwi Diplomate Noor Fassasi. Yavutse ku itariki ya 11/08/1987, avukira i Rwamagana mu cyahoze ari Kibungo.
Papa we yitwa Karera Aziz naho Mama ni Kantengwa Janat. Yavutse mu muryango w’abayisilamu.
Amashuri abanza yayatangiriye muri Ecole Primaire de Kicukiro aza kuyakomereza muri Camp Kigali ari naho nayirangirije mu mwaka w’2000. Amashuri yisumbuye yayigiye muri Kigali International Academy yaje guhinduka Kagarama Secondary School, ari naho yarangirije mu mwaka w’2008. Icyo gihe yigaga mu ishami ry’ubumenyamuntu (Sciences Humaines).
Izina Fassasi barimwise biturutse ku muzungu w’umugiriki wari inshuti magara n’ababyeyi be kandi yakundaga diplomate , ibyo byatumye bamuha rimwe mu mazina y’uwo muzungu Nuur Fassasi.
Kimwe mubyatumye adatangira umuziki kare nuko yavukaga muryango w’abayisiramu bigatuma yibaza uko ababyeyi be bazabyakira naba umuhanzi Indi nzitizi n’uko yari akiri umunyeshuri muri segonderi kandi yarakundaga kwiga, ibi byatumye adatangira atararangiza ishuri.
Yatangiye umuziki muri mutarama 2009 atangirira muri group yitwa Red G bakorana indirimbo ebyiri harimo iyitwa Business.
Indirimbo ye bwite yakoze yitwa “Umucakara w’ibihe,” yakoranye na Young Junior, Indirimbo ya kabiri yakoze ni “Umushonji Uguye Isari,” yakoranye n’umuraperi Bulldog. yakurikijeho “Inzu y’Ibitabo,” yakoranye na The Ben nizindi nyinshi yakoze naka Akotsi k’abatabazi, Inzira ndende, Ikaramu nakoranye na Fayçal Ngeruka.
Nubwo yakunzwe cyane mu ndirimbo ze, yamaze imyaka itanu atarakora amashusho,yagaragaye mu mashusho yindirimo ye bwa mbere mu mwaka 2014 mu indirimbo yise ‘’indeba kure’’ .
Mu bintu cyane harimo gusoma ibitabo bitandukanye, ninayo mpamvu amagambo y’indirimbo ze uba wumva akubiyemo ibintu byinshi birimo amateka.
Mu bintu biranga Diplomate iyo ukimubona, harimo kuba afite iryinyo ry’imbere rya silver cyangwa argent.
Diplomat yaje kwerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nuko asa nuwibagirana mumuziki nyarwanda abenshi bibaza icyo akorayo ariko we akabwira abantu ko yagiye gukomeza mashuriye muri kanimuza aho yaje kuyarangiza mumwak wa 2017 muruwo mwaka kandi nibwo yinjiye mwitsinda rya Kiwundo Entertainment ryamufashaga gukora indirimbo no kuzamaza.
Gusa nubwo Diplomate ari umuhanga mu jyana ya hip hop nta gihembo na kimwe arabona mu byagiye bitangwa mu marushanwa ya hano mu Rwanda.
Негізгі бет DIPLOMAT - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP41
Пікірлер: 99