Irushanwa Stars For Jesus ryaherukaga kuba mu 2016 ryongeye kuba muri uyu mwaka wa 2020 rihemba abana bari munsi y'imyaka 16 y'amavuko bafite impano zitangaje mu kuririmba, kubwiriza no gucuranga ibicurangisho bitandukanye nk'ingoma (drums), gitari, piano n'ibindi.
Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabaye tariki 11/12/2020 bibera kuri Scheba hotel mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali kuva saa Kumi z'umugoroba. Ni ibirori byitabiriwe na bamwe mu bantu bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda barimo; Patient Bizimana, Bac-T, Alain Numa, Rev Baho Isaie na Aline Gahongayire wakozwe ku mutima agashimira umwana w'impano yihariye ufite ubumuga bwo kutabona ufashwa cyane n'indirimbo ye 'Ntabanga', akaba yanayiririmbanye ubuhanga muri ibi birori.
Video: #Patrick_Promoter
Негізгі бет Dore impano zitangaje z'abana batarengeje imyaka 16 mu irushanwa rya Stars For Jesus 2020.
Пікірлер: 4