IBYAVUGIWE MU NAMA ZA GUVERINOMA Y’ABATABAZI MU MINSI YABO YA NYUMA
Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi kuva mu kwa kane kugeza mu kwa karindwi mu 1994 yakoze byinshi ariko byose byari bifite umurongo umwe ariwo wo gutsemba abatutsi.kuko kuriyo umwanzi yari umututsi wese aho ava akagera rero kumwica agashiraho burundu nibyo byafatwaga nko kuzana amahoro.ariko iyi Guverinoma nubwo yatsembye abatutsi nayo ntiyorohewe n’ingabo za RPA Inkotanyi zayokeje igitutu impande zose ibura ayicira n’ayimira ahubwo ibangira amaguru ingata irahunga kugeza yambutse umupaka wa zaire n’u Rwanda yerekeza mu buhingiro ihinduka Guverinoma yo mu buhungiro ariko uko byagenze kose aho Leta y’abatabazi yaciye hose abatutsi barapfaga kuko ntayindi ntego yari yagiriyeho uretse gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside wo gutsemba abatutsi burundu. kimwe mu bigaragaza uburyo Jenoside yakozwe iri mu mugambi wa leta n’uburyo mu manama menshi yiyi guverinoma kuva tariki 8/4/1994 kugeza tariki 17/7/1994 Jenoside ariyo ngingo bigagaho kurusha izindi. mu minsi ya nyuma ho batangiye no kwiga kuburyo barimo batsindwa intambara ubwo inkotanyi za RPF zariho zikubitira FAR ahareba inzega.rero mu biganiro bitatu bikurikiranye tugiye kugaruka kuri bimwe mu byavugiwe mu nama zitandukanye za Guverinoma y’abatabazi mu minsi yayo ya nyuma. Iyi Ntsinzi tv.uwaguteguye iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezho ndi Eric SAFARI
Perezida HABYARIMANA Yuvenal amaze gupfa. ku itariki ya 7 ndetse niya 8 z’ukwezi kwa kane mu mwaka wa 1994 abahutu babahezanguni bo muri MRND ndetse n’ibice bya Hutu power byamashyaka atandukanye byarikmo MDR Power;PL Power ndetse n’abarwanshyaka ba PSD biyumvaga muri power ndetse n’abandi bari bahujwe na politki ya hutu power yo gutsemba abatutsi burundu bahuriye mu nama yabereye ku biro bya Minisiteri y’ingabo.aba rero nibo bumvikanye gushyiraho Guverinoma ihuriweho naya mashyaka maze igashyira mu bikorwa umugambi wa jenoside.
Nkuko umushakashatsi n’umwansditsi ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi Bwana HABONIMANA Charles yabyanditse mu gitabo cye kibanze ku buzima bwihariye bwa Dr SINDIKUBWABO Theodore n’Uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi yise “THE POLITCAL MOTIVATION IN THE EECUTING THE GENOCIDE AGAINST THE TUTSI IN RWANDA:THE ROLE OF DR THEODORE SINDIKUBWABO” yavuze iyo nama yahamagajwe kandi iyoborwa na colonel Theonetse Bagosora ndetse itumirwamo abari bahagarariye amashyaka yose nakubwiye ariko yarahuriye muri Hutu power ndetse ahuje n’ibitekerezo byo gutsemba Abatutsi. Kandi buri ruhande rwari ruhagarariwe muri iyi nama. MRND yari ihagarariwe na Perezida wayo NGIRUMPATSE Matayo;Visi Perezida wayo wa mbere Edouard KAREMERA ndetse n’umunyamabanga Mukuru wayo Yozefu NZIRORERA.MDR power yari ihagarariwe na KARAMIRA Froduard arikumwe na Donat MUREGO.PL Power yari ihagarariwe na Justin MUGENZI arikumwe na Agnes NTAMABYARIRO.kuri PSD nubwo abayobozi bayo bose ku rwego rw’igihugu bari bishwe ariko ntibyabujije ko harimo abarwanashyaka bayo biyumvaga muri politiki ya Hutu power biyunze kubandi ba Jenosideri rero umwe muribo nawe yaje muri iyo nama ahagarariye PSD. abari baraho bitwa ko bahagarariye PSD yari Francois NDUNGUTSE na Rafiki NSENGIYUMVA Hyancinthe.abandi bantu bitabiriye iyi nama ni abantu baturutse mu Ishyaka rya PDC barimo Jean Marie Vianney SIBOMANA;Celestin KABANDA ndetse na RUHUMURIZA Gaspard.
aba rero nibo bumvikanye bashyiraho Guverinoma y’abatabzi noneho nyuma y’iminsi ibiri yiyo nama yo gushyiraho iyi Guverinoma yarahiye tariki ya 9/4/1994 muri hoteli Dipolomate ndetse ihita inatangira gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yarishyiriweho.
iyi Guverinoma ikijyaho yahise ijya gukorera muri hoteli Dipolomate ariko kubera kigali yahise ijya mu bihe by’intambara yatangijwe na RPA inkotanyi kugirango ihagarike jenoside iyi Guverinoma yahise ihungira i Gitarama hari tariki 12/4/1994.ukwezi kwa Gatandatu kugitangira tariki 4/6/1994 iyi Guverinoma yahungiye ku gisenyi kuko umujyi wa gitarama nawo wendaga gufatwa n’ingabo za RPA Inkotanyi.
Негізгі бет “Dushake Interahamwe 2400 mu gihugu” Menya ibyavugiwe mu nama za Guverinoma y’Abatabazi
Пікірлер: 10