Galileo Galilei, ni umuhanga wamenyekanye cyane mu mpaka za muhanganishije na Kiliziya yavugaga ko Izuba rizenguruka Isi nyamara we akiyemeza kubihinyuza kugeza ashizemo umwuka.
Galileo Galilei ni Umutaliyani wamenyekanye cyane kubera ubuvumbuzi yagiye ageraho mu bijyanye n’Ubugenge ndetse n’ubumenyi bw’ikirere.
Galileo yabonye izuba ku wa 15 Gashyantare 1564, Se Vicenzo yari umunyamuziki ukomeye ariko utarifuzaga ko umuhungu we agera ikirenge muke ahubwo agashaka ko aba inzobere mu buvuzi.
Ubwo yari afite imyaka 17 yoherejwe kwiga ibijyanye n’ubuganga muri Kaminuza ya Pisa, mu gihe yari akiri umunyeshuri muri iyi kaminuza nibwo yaje kuvumbura ko afite impano mu bijyanye n’imibare maze asaba se ko amasomo y’ubuganga yayahagarikira aho akajya kuba umwarimu w’imibare.
Vicenzo yaje kumva iki cyifuzo cy’umuhungu we maze birangira yibereye umwarimu w’imibare.
Mu 1609, Galileo yumvise inkuru z’ivumburwa ry’igikoresho cyitwa ‘spyglass’ cyakoreshwaga mu gukurura ibintu biri kure bikagaragara nk’ibiri hafi.
Galileo yakoresheje ubumenyi yari afite mu mibare maze avugurura iyi ‘spyglass’ akora igikoresho gikoreshwa mu kwitegereza ibiri mu isanzure kizwi nka ‘Telescope’.
Mu mpera z’uwo mwaka, Galileo akoresheje ‘telescope’ yabaye umuntu wa mbere urebye ku kwezi maze abasha kuvumbura ko ukwezi kudafite ubuso bunogereje ko ahubwo kimwe n’isi ubuso bwako bugizwe n’imisozi n’ibibaya.
Iyi ‘telescope’ kandi yayikoresheje mu kuvumbura umubumbe wa Saturne no kuvumbura ibyiciro bya Venus ndetse no kwiga byinshi ku izuba.
Uku kuvumbura no kurushaho kwitegereza isanzure yifashishije ‘telescope’ byatumye Galileo arushaho kwemera iby’ihame rya Copernicus rivuga ko Isi n’indi mibumbe bizenguruka izuba.
Iyi myemerere yari mishya cyane ko mu gihe cya Galileo abantu bemeraga ko Isi ariyo iri hagati mu isanzure izuba n’indi mibumbe bikaba biyizenguruka, inyigisho yari yarakwirakwijwe cyane na Kiliziya gatorika
Kiliziya yananiwe kwakira ubuvumbuzi bwa Galileo
Nyuma y’uko Galileo atangiye gusohora inyandiko zirimo ubu buvumbuzi bwe ko Isi izenguruka izuba, Kiliziya Gatolika yamuhamagaje i Roma.
Iki gihe yahamagajwe kugira ngo yisobanure kuko ubu buvumbuzi bwe bwafatwaga nk’ubunyuranya n’inyigisho za Kiliziya kandi ubuhakanyi cyari icyaha gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu.
Mu 1616 Galileo yakuriweho ibi byaha by’ubuhakanyi ariko ategekwa kutazongera gusohora inyandiko zirimo iyi myemerere ye ko Isi izenguruka izuba.
Nyuma yo gukomeza gukora ubushakashatsi bwimbitse Galileo yakomeje kubona ibimenyetso bimuhamiriza ko koko ibyo yavugaga ari byo, maze mu 1632 ashyira ku mugaragaro igitabo yise ‘Dialogue Concerning the Two Chief World Systems’ aho yongeye guhamya ko ibyo avuga ari ukuri.
Ibi byatumye Kiliziya Gatolika yongera guhamagaza Galileo maze bamuhamya ubuhakanyi akatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose.
Mu 1633 kubera imyaka ye n’ibibazo by’ubuzima yemerewe gukorera igifungo cye mu rugo maze aza gushiramo umwuka mu 1642.
Byafashe imyaka irenga 300 kugira ngo kiliziya yivuguruze ndetse yemeze ko Galileo yari mu kuri, ndetse izina rye riza gukurwaho icyasha cy’ubuhakanyi.
Негізгі бет Galileo Galilei - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP143
Пікірлер: 12