Abayoboke b’idini ya Rastafari bubaha Haile Selassie wari umwami w’abami wa Ethiopiya ndetse bamufata nka Mesiya woherejwe gutabara ubwoko bw’imana, Intare yo mu muryango wa Yuda.
Haile Selassie yavutse yitwa Tafari Makonnen Woldemikael avuka ku ya 23 Nyakanga 1892, yitaba Imana ku ya 27 Kanama 1975.
Selassie yabaye umuyobozi ukomeye muri Ethiopia kuva 1916 kugeza mu 1930 no kuva 1930 kugeza mu 1974 aba umwami w’abami w’icyo gihugu.
Kuva ku ya 5 Ugushyingo 1966 kugeza ku ya 11 Nzeri 1967 yabaye umwe mu bari bagize ubwami bwa Solomon “ Solomonic Dynasty”. Niwe mwami wa nyuma mu bakomotse ku Mwami wa Islael Salomon.
Haile Selassie kandi ubuzima bwe bwose yasengeraga mu itorero rya Orthodox.
Izina Haile Selassie yarihawe abatizwa mu bwana bwe.
Tafari ni izina yahawe risobanura umuntu wubashywe cyangwa utinyitse.
Негізгі бет Haile Selassie - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP132
Пікірлер: 16