Kanda SUBSCRIBE @Intsinzi TV ube uwa 1 kuri VIDEO nshya zacu.
#IntsinziTV #IBYAHISHWE
Urushyi rwakubiswe Umuzungu muri Hotel Faucon .
Sinzi imyaka ufite birashoboka Hari amateka menshi wagiye wumva
akunyura mu matwi rimwe na rimwe ntusobanukirwe ibyayo neza ,rimwe
wenda ukagira uti barabeshya . amateka atuye mu gihugu cyacu ni menshi
kandi buri amwe yose afite igisobanuro.
Wigeze wumva iby’urushyi umwami Mutara III Rudahigwa yakubitiye
Umuzungu muri Hotel Faucon? Ubundi byasaga nk’ikizira guhangara
umuzungu benshi babonaga mu ishusho y’Imana Umuremyi wa twese,
uretse Rukara wari warigeze kubikora ahangara Padiri Rupiyasi nazwe bikaza
ku mugwa nabi ariko ubundi byari sakirirego kubahuka umuzungu mu
Rwanda rwo hambere.
Ese Kuki Rudahigwa yakubise urushyi uyu muzungu, ingaruka zakurikiyeho
ni izihe? Ese Rudahigwa waguye I Burundi bivugwa ko azize uburwayi ahandi
bikavugwa ko yahawe ubutaraza yaba aricyo yazize?
Ushobora kuba utaragera mu mujyi wa Huye,aha ni mu cyahoze ari Butare
aha niho haherereye Hotel Faucon,ni mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka
Huye. Mu bihe byo hambere yafatwaga nk’igitangaza ku Banyarwanda kuko
yari iy’abazungu, nta mwirabura wari wemerewe kuyikandagizamo ikirenge.
Icyo gihe habaga n’ibyapa bibuza abirabura kuyinjiramo.
Abayizi mbere y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge bemeza ko ari inyubako
y’amateka, kuko yabereyemo ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura hagati
ya 1940 na 1955. Iyi Hotel wayiha inyenyeri esheshatu mu gihe cyayo kuko
niyo yari ikomeye mu mujyi wa Butare niho abazungu babaga bari mu
Rwanda n’I Burundi bazaga kwiyakirira.
Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE Dr Ntabomvura yavuze ko muri
Faucon nta mbwa yari yemerewe kwinjizwamo cyangwa umuntu
w’umwirabura.
Ntabomvura yavuze ko Muri Hotel Faucon byari bigoye kuhagera uri
umwirabura kuko imbere yayo hari icyapa cyanditseho mu magambo
y’igifaransa ngo ‘entrée interdit aux noirs et chiens’, bisobanuye ngo aha
habujijwe kwinjira imbwa n’abirabura”
Icyo gihe URwanda n’ibindi bihugu byari ku ngoyi y’Ubukoloni bw’abanya
Burayi muri icyo gihe Abanyarwanda bari barabyakiriye bumva ko ari ahantu
h’abazungu gusa, kuko hari mu gihe cy’ubukoloni kandi byari bigoye ko
umwirabura ahabwa agaciro.
Wowe uri kumva IBYAHISWHE ndabizi wasanga warigeze kwiyakirira muri
HOTEL Faucon Ukahanwera agacupa ikiyongeza akandi wahimbarwa
ukabyiniramo ukizihirwa n’inshuti zawe, burya mu 1940- 1955
Abanyarwanda n’abandi birabura bahanyuraga babonaga ari ibuzungu, ngo
bamwe bahafataga nkaho ari i Burayi
Umuzungu wafatwaga nk’ikitabashwa, akaba nk’Imana nyagasani ku bandi ,
ndetse hari abumvaga ko afite ubudapfa, byagenze gute ngo akubitwe
urushyi mu nsina z’amatwi?
Mu 1955, ubwo umwami Mutara III Rudahigwa yari akubutse i Burundi,
yageze kuri Hotel Faucon ashaka kuharuhukira ngo ahafate ifunguro
n’ibinyobwa aruhuke amavunane yaravanye mu rugendo ruva I Bujumbura.
Bivugwa ko Rudahigwa yari azi amakuru y’uko abirabura basuzugurwa
bagahezwa kuhinjira (…) ubwo yari avuye i Burundi, yarahageze ashaka
kuharuhukira gato, nibwo we n’abo bari kumwe babonye ya magambo avuga
ngo ‘Entrée interdit aux noirs et chiens’.
Umwami yahise arakara bituma yinjirana ingufu zidasanzwe , ngubwo
yinjiraga hari umusore w’umuzungu yewe ushobora no kuba yarateruraga
ibyuma ari ikijeya koko , uyu musore ngo yababujije kwinjira Rudahigwa
yabibonye nk’agasuzuguro k’agasomborotso guhezwa mu gihugu cye.
Rudahigwa nawe wari umunyembaraga dore ko yari muremure cyane, aho
bivugwa ko yapimaga metero zirenga ebyiri , agapima n’ibiro birenga ijana ,
abashyenga bakavuga ko ubwo yabaga aragiye yateshaga inyamaswa
z’inkazi nk’ingwe n’intare zabaga zije mu mukumbi we yaravuze ati reka
nkwereke uko intama zambarwa n’ubundi uguhiga ubutwari muratabarana.
Iki gihe ngo yarizibukiye akubita urushyi uyu muzungu ibishashi bimuzenga
mu maso umuzungu yabonye ko ntacyo yakora ngo arwane kuko ngo
yarushwaga imbaraga cyane maze arabareka barinjira.
Icyo gihe ngo abari barikumwe na Rudahigwa barimo n’abamurindiraga
umutekano, bakimara kwinjira basanze abazungu bicaye banywa inzoga n’
itabi, bishimye bahimbawe. Bakimubona ngo baratunguwe, bibaza
umwirabura itinyutse kubavogera. Icyo gihe ngo Umwami yahise ategeka
ko Hotel igomba kwinjirwamo na buri wese nta vangura.
Rudahigwa yategetse ko buri wese agomba kwinjira muri Faucon nta
vangura, kuko ayo magambo yo kugereranya abirabura n’imbwa
yaramubabaje, bituma abwira abarinzi be gukubita abazungu bashaka
gusuzugurira Abanyarwanda mu gihugu cyabo." Abarinzi be nabo ngo
bashatse gukubita abazungu kuko umwera wari uvuye ibukuru utangiye
gukwira hose ariko abazungu bahitamo gucisha make.
Photos @IGIHE
Негізгі бет IBYAHISHWE EP3: Rudahigwa yakubise umuzungu urushyi muri Hotel abandi bagira ubwoba
Пікірлер: 23