Uravuga ngo abantu bigishije ibinyoma ariko mfite impungenge ko nawe ushobora kuba wigisha ibinyoma, keretse niba hari ihishurirwa ryihariye ritandukanye n'Ibyanditswe byera waba warahawe ukaba utarimo kubitubwira. Urugero, ukuntu usobanuye iby abahamya babiri bavugwa mu Byahishuwe igice cya 11, aho utubwiye ko Yohana umubatiza ariwe wakoze mu mbaraga no mu bubasha bwa Mose. Mpereye ku bukozi (ministry) bwa Yohana umubatiza, ijambo ry'Imana ribisobanura neza ko yakoze mu mwuka no mu basha bya Eliya (si Mose), byanditse muri Luka 1.17 muri aya magambo "Azagendera imbere yayo mu mwuka n'ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n'iy'abana.." Ibyanditswe byera byongera gutwereka ko Umwami Yesu yahamije neza ko Yohana ariwe Eliya wari warahanuwe (Matayo 11.14). Njye mbonye usa n'utwemeza ko Yohana ariwe wakoze mu bubasha bwa Mose ukoresheje gusa uburyo bwawe bwo kumva kandi ndabona bihabanye n'ibyo Ibyanditswe byera bihamya. Ahandi wasobanuye iyo position ugendeye ko ngo umubatizo wa Yohana wari uw'amategeko. Ibi mbona atari byo kuko tubona mu byanditswe ko Yohana yari integuza y'Umwami wacu Yesu Kristo, ndetse yabwiraga abantu Yesu Kristo (soma Yohana 3.28-35). Nta bwo rero ibyo wavuze ko yigishije iby'amategeko bihura n'ibyo ibyanditswe bihamya kuri Yohana. Abigishamategeko bari bahari ndetse barwanyaga ibyo Yohana yigisha. Nyamara abahishuriwe icyerekezo cyiza cy'ubutumwa yigishaga baramusangaga akababatiza bitegura kwakira agakiza. Yesu aje mu murimo yaberetse uwo yababwiraga ati Dore Ntama w'Imana ukuraho ibyaha by'abari mu isi (Yohana1,29; Yohana 1.36) "the Lamb of God who takes away the "sin" of the world. Ntabwo rero umuntu wari uhishuriwe ko Yesu ariwe nshungu y'icyaha watwemeza ko yigishaga iby'amategeko mu butware bwa Mose wigishaga iby ibitambo n imirimo y'amategeko. Umubatizo wa Yohana ntaho ugaragaza isano n'ibya Mose
@nyandwiremyclaude6466
2 жыл бұрын
Ca bugufi wige, Ndababwira yuko mu babyawe n'abagore ari nta wuruta Yohana, nyamara umuto mu bwami bw'Imana aramuruta." (Luka 7:28) 33 Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti 'Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera'. 34 Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w'Imana." (Yohana 1:33;34) 2 Ariko Yohana yumviye mu nzu y'imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati 3 "Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?" (Matayo 11:2;3) wibaze ko yakomeje gushidikanya kuri Yesu Kandi yari yariboneye Mwuka amuhamya, rero igihe cy'amategeko n'ubuhanuzi Yesu yabibayemo kugirango abisohora, byose biza kurangirira kuri Yohana ubundi hatangira ikiragano gishya
@nyandwiremyclaude6466
2 жыл бұрын
5 Maze ab'i Yerusalemu n'ab'i Yudaya yose, no mu gihugu cyose giteganye na Yorodani bose barahaguruka bajya aho ari, 6 ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze. (Matayo 3:5;6) kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha. (Abaroma 3:20) twegere dufite imitima y'ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n'imibiri yacu yuhagijwe amazi meza. (Abaheburayo 10:22) Na n'ubu amazi ni yo akibakiza namwe mu buryo bw'igishushanyo cyo kubatizwa, icyakora si uko akuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni isezerano ku Mana ry'umutima uticira urubanza, ribakirisha kuzuka kwa Yesu Kristo (1 Petero 3:21) umubatizo wo kuvuga ibyaha muwo mu mategeko, ariko umubatizo wa kristo utanga umutima utimenyaho ikibi,uticira urubanza. rero birakwiye ko wiga neza Ijambo ukareka inyuguti ahubwo ugahishurirwa icyo iyo nyugiti itunga agatoki. blessed
@rwizigirabienfait7185
Жыл бұрын
Amen Umusaraba wa kristo niryo bendera ryigihugu cyajye ,
@gasazmbony603
2 жыл бұрын
Ndacyakomeza kuvuga uburyo mbona kugoreka ijambo ry'Imana muri iyi nyigisho. Abasoma Bibiliya turebere hamwe Ibyahishuwe 11.3-14. Ibintu byose (events) bijyanye n uko bariya bahamya babiri bazakora Bibiliya irabitomoye byose. Bakora ibimenyetso bikomeye n ibitangaza, uko bazicwa ndetse n uko imirambo yabo izamara iminsi itatu n igice batarahambwa; uko Umwuka w'ubugingo uzabagarukamo bagahaguruka bakazamuka mu bicu bakajya mu ijuru abanzi babo babireba. Ibi ndabivug kuko nka Yohana nta n'ahantu na hamwe muri Bible cg mu mateka bigaragara ko yakoze igitangaza na kimwe! Izo events zose zivuzwe mugihe cyabo cyo guhanura kugeza bapfuye wadusobanurira ko byabaye n uko byagenze! Bibiliya irerekana neza ko abahamya babiri bazahanura iminsi 1,260 (imyaka 3 n'igice) ndetse ari nayo ihwanye n'igice cy'icyumweru cya 70 nubwo wowe wigisha ko cyarangiye. Watubwira niba hari amateka ahamya ko Yohani na Sitefano bombi aricyo exactly bakozemo umurimo? Niba ari ibanga wabinsobanurira kuri email yanjye "mbonygas@gmx.com"! Shalom
@icyimpayerita138
2 жыл бұрын
Bless you much man of God
@marizamariza-pc4ln
5 ай бұрын
Ntacyo gitinya gihari!! Hallelujah!!
@gasazmbony603
2 жыл бұрын
Tuvuge gato ku mubatizo turebe ko igitekerezo cyawe gifite ishingiro? Dusomye Luka 24.46... Yesu kristo yihishurira abigishwa bavaga Emawusi ati: "...kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirizwa mu izina rye (Yesu Kristo) uhereye kuri Yerusalemu"; wasoma Luka 16.15-15; wongereho na Matayo 28.19 uzasanga neza amabwiriza intumwa zahawe n Umwami Yesu Kristo yo kubwiriza ubutumwa bwiza no kubatiza abizeye aribyo intumwa zashyize mu bikorwa uhereye kuri Petero (Ibyakozwe 2.38 "..Mwihane, buri muntu wese abatizwe....nuko abemeye ayo magambo barabatizwa"; ubu se turavuga ko Petero nawe yabatije mu butware bw'amategeko? Oya rwose. Petero yuzuye yuzuye Umwuka Wera araterura atangira kubwiriza ageza kuri ayo magambo navuze hejuru. Itandukaniro ry'Intumwa z ukuri nka Petero, n abiyita Intumwa atarizo bigisha ko kwihana bisobanuye kubwiriza agakiza gaheshwa n amategeko, ni uko intumwa zukuri zigishaga zuzuye umwuka wera, zarahawe ibyo Data yasezeranyijwe, Data yari yamaze kubaturamo ataribo babyishyize mu bitekerezo, atari uko babyitsindagiye mu byiyumviro, badafashe iminsi n iminsi babyiyemeza mu ntekerezo, ngo babisubiremo, babyitoze cyanee); ntabwo babaga bavuye kubyiga muri New age theology cg muri Reign now/Kingdom now theology nk uko abiyise intumwa babyize!
Ndacyakomeza kubashimira pe, inyigisho zarantwaye gusa ndikwiga pe. Ese mwanfasha mukampa link cyangwa titre yiki kiganiro gishobora kuba gi completa iyi nyigisho niba gihari? Merci bcp
Пікірлер: 16