Ni mu gihe cya kera ORINFOR (Office Rwanda de l'Information) yajyaga ikoresha amarushanwa y'abandika ama kinamico. Abiyumvamo ubuhanga n'abandi bashaka kugerageza bakohereza inyandiko zabo kuri ORINFOR zigakosora.
Abakosora batoranyagamo 10 babona ko zirushije izindi kwandikwa neza bagatanga ibihembo. Iyi kinamico "Unyuze mu ishyamba atazi aca inkoni atazi, yatanzwe mu irushanwa ryo muri 1986 iza ku mwanya wa 9.
Izatoranijwe zakinwaga n'itorero rya Radio Rwanda ryitwa INDAMUTSA (n'ubu ni ko ryitwa) Kuri iyi vidéo nagerageje gushyiramo abo nibuka bali muri iryo torero bitavuga ko bose bakinnye muri iyi Kinamico. Birashoboka ko hari n'abo nibagiwe kandi bakinnye muri iyi. Nongeyemo n'abatoza b'abakinnyi n'abafataga amajwi.
Karahanyuze!!
Негізгі бет Ikinamico (Théâtre) Unyuze mu ishyamba atazi, aca inkoni atazi - by Byumvuhore J B 1988. Igice cya I
No video
Пікірлер: 28