Ni Imana ni Imanaaaa
Ni Imana ni Imanaaa
Yitwa Ndiho
Imana yacu ntigira itangiriro
Imana yacu ntigira iherezo
Ni ngari cyane ntawayihezaaa
Nta muntu ubaho cyangwa wigeze ubaho
Uzi ubumana bwayo
Izina ryayo yitwa ndihooo
Ref: Ntidushidikanya ko ubumana bwayo
Niko yahoze, ni Imanaaa ni Imana
Mu mahoro no mu byago ni Imana
Uko byamera kose ni Imana
Yitwa NDIHO
Uko yiyeretse Mose mu gihuru cyaka umuriro
Siko yiyeretse Gideyoni munsi y’ igiti
Uko yiyeretse Pawulo mu nzira ijya I Damasiko
Siko yiyeretse Yohana ku kirwa cy’ I Patimo
Uko yanyiyeretse siko yakwiyeretse
Ni Imana ni Imanaaaaa
Audio producer: Nicholas
Video Director: BJC Official
Guitar bass: Jack
Guitar solo: Denys
Main piano: Amanito
Second Piano: Danny pro
Drum player: Mugisha
Yohana 8:58: Yesu arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko Aburahamu ataravuka, ndiho.
Yohana 10:30: Jyewe na Data turi umwe.
Yohana 14:9: Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese?
Негізгі бет IMANA YACU by Disciples of Jesus Christ Choir/EAR Remera/Live Recording
Пікірлер: 133