Mateo 11:25-30
25.
Muri iyo minsi Yesu aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato.
26.
Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.
27.
“Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w’Imana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana w’Imana, n’umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha.
28.
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.
29.
Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu,
30.
kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.”
Негізгі бет IMINSI YO KUGIRIRWA NEZA N'UMWAMI -- Past. Hortense MAZIMPAKA
Пікірлер: 4