Tariki 8/2/1993, imyaka yari igiye kuba 4 urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangiye. Mu 1993 mu kwezi kwa 2 Inkotanyi zari ziri mu gice kinini cya Byumba ndetse zari zaratangiye kugirana imishyikirano na Leta y'u Rwanda ariko Perezida Habyarimana agezeho abivamo ahubwo akomeza kwica Abaturage b'abacivile b'Abatutsi abaziza ko ari Abatutsi.
Turibuka cyane Abiciwe n'abatwikiwe i Bugesera mu 1992, Abiciwe i Kibirira muri Ngororero mu 1993. Ibi rereo byatumye Umugaba Mukuru w'Inkotanyi za RPF, Maj Gen Paul Kagame icyo gihe, ubu ni Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yahise atangiza igitero cyo kubwira Perezida Habyarimana ko nakomeza kwica abasiviile b'Abatutsi abaziza ko ari Abatutsi ko Inkotanyi zubura imirwano zikabyihagarikira. Iki gitero rero cyatangiye tariki 8/2/1993, mu gifaransa cyiswe igitero cya "Le 8" (Le huit) kubera ko ari bwo cyatangiye kandi kigahahamura Habyarimana n'Ingabo ze zitwaga Inzirabwoba icyo gihe.
Негізгі бет INKOTANYI mu gitero cya "Le 8/2/1993" cyo kwihaniza Habyarimana
Пікірлер: 18