Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y’abamarayika b’Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye. (Luka 15:10)
Likewise, I say unto you, there is joy in the presence of the angels of God over one sinner that repenteth. (Luke 15:10)
Written and composed : Irakoze Gedeon & Mpano Elysee
Instrument : Mpano Elysee
Audio : Boris
Video Director: Ten Lee
Contact: +250785761587 Irakoze Gedeon
Ndashimira buri umwe wese wagize uruhare kugirango ubu butumwa bubashe gusohoka Imana ibahe umugisha , ndasaba Imana ngo iyi ndirimbo itwigishe kandi itwumvishe urukundo Imana ikunda umunyabyaha ititaye ku bwinshi bw'ibyaha bye. Yesu ari kugushaka icyo usabwa ni ukwemera urukundo rwe rukaguhindura icyaremwe gishya.
Lyrics:
Biratangaje uko intama imwe yazimiriye kure
ihangayisha Umwungeri nyamara Afite Ubushyo!
Ntategereza Ko Yizana Niwe Ufata Iyambere
Ndetse atuza ayigaruye imuhira
Gutakaza Imwe Murizo Byamushemguye Umutima
Bimuraza ijoro Agenda Ahamagara mwishyamba ,
Umunezero We Nukumva Ijwi Ry’agatama Ke
Rivugira Aho aryumva Akayitarura
Chorus:
Yesu Niwe Mwungeri Uwashaka Ninjye Nawe
Ng’agucyure Murugo aho Ugenewe Kuba
Niba Utakimenya Inzira Igusubiza I Muhira
Tabaza Umwungeri Mwiza Arakumva
Aragukunda ntabwo yagutakaza
Umwungeri abonye intama ye yuzuwe nibyishimo
ayiterera kubitugu ayisubiza mu mukumbi
ntabwo yigeze ayitukaa cyangwa ngo ayikubite
ayiziza ko Imaze igihe izimiye
Yishimiye ko igarutse amahoro
Niba wumva uciwe intege n’ibyaha wibonaho
Yesu ni umunyembabazi ntabwo yakwibagiwe
Ari munzira agushaka, icyo usabwa ni kimwe
Tabaza umwungeri mwiza arakumva
Aragukunda ntabwo yagutakaza
Негізгі бет Irakoze Gedeon - INTAMA [Music Video]
Пікірлер: 331