Umukristo nyakuri agomba gucya mu maso:
✍Ntukemerere ingorane n’amaganya bya buri munsi kuburagiza
intekerezo zawe no kwijimisha mu maso hawe. Ni muramuka mubikoze, buri munsi hazajya havuka ibyo kubarakaza no kubaremerera. Ubuzima buba icyo tubugize cyo kandi tuzabubonamo icyo tubushakamo. Nitwimenyereza kugira agahinda no guhangayika; niba intekerezo zacu zifite akamenyero ko gutubura ingorane zoroheje, tuzahurira na zo bihagije mu nzira yacu kubwo kuzitekerezaho no kuziganiraho. Ariko niturebera ibintu mu ruhande rwiza, tuzabona ibyatuma ducya mu maso kandi tunezerwa. Nidukwirakwiza kumwenyura, natwe tuzamwenyurirwa; nituvuga amagambo meza kandi anejeje natwe tuzayabwirwa
Urugo rwagikristo p416.
Негізгі бет IRIBA RY'AGAKIZA 58: UKO WABONA UMUTIMA WA KRISTO Yves & NSENGIYUMVA Joseph
Пікірлер: 6