HUTU POWER kuva tariki 3/10/1993:
Amwe mu magambo yavuzwe n'uyu mugabo witwa KARAMIRA Froduald icyo gihe yaragize ati “ TWAVUZE NEZA IBYO MUGOMBA KWIRINDA, MUZIRINDE KURWANYA UNDI MUHUTU.
TWARATEWE NTITUGOMBA KWITERA NATWE.
DUKUMIRE UMWANZI USHAKA KUTWAMBURA UBUTEGETSI.
HUTU POWER,
MRND POWER
,
CDR POWER
MDR POWER
INTERAHAMWE POWER
JDR POWER
,
ABAHUTU BOSE POWER.
Niba warukurikiranye inkuru iyariyo yose ivuga kubijyanye n’itegurwa ndetse n’ishyirwa mubikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi ndahamyako wumvise ikintu cyitwa “Hutu Power”.
cyangwa se niba warakurukiranywe ubuhamya bwabarokotse Iyi Jenoside kenshi haraho bagiraga bati ni uko abapawa baranyirukakana mva aha ngera aha ndabasiga abandi bati kanaka yari umupawa ukomeye. Na none kandi abashakashatsi n’abanditsi nabo mu nyandiko zabo nyinshi bati hari MDR Power cyangwa se PL power rimwe na rimwe ukumva aba banditsi barabyitsaho bati Hutu power niyo yatumye u Rwanda rugera aha mbese ukumva Hutu power iragaruka kenshi ndetse ukagera naho ubyibazaho mu buryo bukomeye ndetse nawe udukurikiye wasanga ujya wibaza byinshi kuri Hutu power.
Ariko se ubundi waba uyiziho ibingana iki ? ujya uyibazaho? niba ujya ubyibazaho rero ukabiburira igisubizo nkuko dusanzwe tubikora muri Serivisi zacu tubagezaho kuriyi channel ya Intsinzi tv reka noneho tukumare amatsiko tugaruke byihariye kuriyi Hutu Power ndetse tunarebe amateka yayo yihariye kuburyo isobanuka .iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku Ntsinzi Tv iki uwakibateguriye ni BIZIMANA Chrstian naho jye ugiye kukibagezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze.
Tariki 21/10/1993 mu Burundi Perezida Melchior NDADAYE wategekaga u Burundi yishwe n’agatsiko k’abasirikare bashakaga guhirika ubutegetsi aha mu Burundi.
Ako kanya urupfu rwe rukimara kumenyekana mu Rwanda ibintu byaracitse umutekano uradogera maze abategetsi babahezanguni babahutu batari bashyigikiye amasezerano ya Arusha babigira urwitwazo bashyira ahagaragara Politiki yabo n’Ubundi yari igamije gucamo kabiri amashyaka yarari mu Ruhande rurwanya Leta akaba yari yaranashyizwe muri Guverinoma y’inzibacyuho yateganywaga n’amasezerano ya Amahoro ya Arusha.
Iyo politiki yari iya Hutu Power yashyizwe ku mugaragaro nyuma Y’Iminsi ibiri y’urupfu rwa Perezida Melchior NDADAYE. Hari ku itariki ya 23/10/1993 ubwo Abarwanashyaka bavuye mu mashayaka Atandukanye ndetse n’abarundi bari mu Rwanda baba impunzi ndetse nabahabaga mu buryo busanzwe bahuriraga kuri Stade ya Kigali I nyamirambo mu myigaragambyo yahawe intego yo kwamagana urupfu rwa Perezida NDADAYE.muri uko guhura rero nibwo KARAMIRA Froduard wari Visi Perezida w’Ishyaka rya MDR yatangarijemo icyitwaga Power.
Iki gice kimwe kimbwirwaruhame ya KARAMIRA cyagaragazaga ikintu gikomeye cyahinduye icyerekezo u Rwanda rwari rufite rugana mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi.
Kuberako iki KARAMIRA yari atangije cyari kigamije gushyira umusozo kuri propaganda zari zimaze hafi imyaka itatu zo gushyira hamwe kw’abahutu aho abanyapolitiki ;abanyamakuru ndetse n’abanyamdini bakanguriraga abahutu bose bo mu Rwanda kuva kubo mu Kinigi mu Ruhengeri ukagera kubo ku Kanyaru muri Butare ndetse no kuva kubo ku Rusumo muri kibungo kugera kubo mu Bugarama muri Cyangugu.
Icyo kintu gisa n’ihuriro cyo guhuza imbaraga zose z’abahutu aho bava bakagera nicyo kiswe “HUTU POWER” ni nacyo KARAMIRA yavugaga.
NIBA UKUNDA IBIGANIRO BYACU KORA SUBSCRIBE
Негізгі бет KARAMIRA Tariki 23/10/1993 ati"Abahutu mwese mwumve ijambo HUTU POWER nko kubifuriza kwishyira hamwe
Пікірлер: 18