Kuva kera nkivuga nahagurutse ikitaraganya, nshakisha Imaragahinda ngiye kubereka none. Iyo simbi mbabwira, ndayimurika kandi nayo imurikira abantu, ni Urumuri nk’itara, ruduha kurusanga, ngi iyi mpamvu twitwa imbanziriza gutebuka, tugahuza intambwe, tugahuza intero turirimba turi : Reka tukurate rebero ry’imena.
Reka tukurate Mariya, akarusho kacu mu ijuru.
Tuje kukwereka imihigo y’imena ubyiruye, tuje kukuvuga mubikira udahemuka, mirukiro y’abarushye, wowe urira ngo duhore, kandi dutsinde ikibi, nzacinya n’akadiho ndenzeho n’agahamirizo, kuko ndora uruhanga rwawe, nkabona ko ukwiye ishimwe.
Uri mucyurabuhoro, ukaba ihogoza ry’icyeza, reka nguhimbire mpamije ibyimbo, mbabwire ibyiza byawe nganji yanjye, ngwino unyizihire mpuzu ikomye. Ngwino ngucyurire ibyiza, uzizihirwa n’impundu urwoga, z’abatagira urwango na ruke, bakuririmba amanywa n’ijuru. Nzanogerwa unogerwe, ibyiza byose byere i jabiro, NGWINO UNYIZIHIRE.
Uharaze Ibisigo ugatamiriza imivugo myiza reka nkurate simbi Rugira yihitiyemo, gumya utubere urumuri, kugira ngo nitugera kwa Data mu ijuru, uzatuvuganire i jabiro, Mpinganzima, horana inganji. (x2)
Uyu ni uwanya wo kurata umwamikazi twiyambaje. Umubyeyo wa Jambo ni Mwiza, muze tumurate dukeye. Muze tumuhimbire imivugo imukwiye, ni umwamikazi w’isi n’ijuru.
Ndaje mwamikaze mwiza, maze ijambo wavuze rimbere inzira iboneye, ndumva nshaka gukora icyo untegetse, wowe wavuze uti « vuga icyo ushaka Mwami nzakumvira » , nanjye ndagusabye
Ngaha ndaje nyiyoborera, Ngaha ndaje nyiyerekera, Ngaha ndaje nyure iyo wanyuze, Ngaha ndaje ngo umfate ukuboko, uruhanga rwawe ruzambera urumuri rw’ibishashi, maze amankurikiye, nzabasanganire mbashishikaza (x2)
Official Website of Kizito Mihigo:
www.kizitomihig...
Негізгі бет Kizito Mihigo - IGISINGIZO CYA BIKIRA MARIYA
No video
Пікірлер: 58