1. Mu minsi ijana ishize, Rwanda, twazirikanaga umusaraba wawe, uyu munsi tariki ya 4 Nyakanga twizihiza izuka ryawe.
U Rwanda rwarapfuye rurazuka, none ntirugipfuye (x2)
R/ Rwanda ngobyi iduhetse, ramba rambagira, komera, komeza wibohore nk'uko wabitangiye. RPA yaduhaye icyizere n'umurava byo gutsinda urugamba none tuzarukomeza.
Urugamba rwo kwibohora ntirurwanwa n'imbunda gusa. Urugamba rwo kwibohora turukore no mu myumvire.
Tururwane no mu myumvire, tururwane mu mibereho, ahari urwango n'ubwicanyi tuhashyire ubumwe n'ubwiyunge. Ahari ubukene no gushondana, tuhashyire amahoro n'amafaranga.
Abasangiye ubusa bitana ibisambo bakarwana batazi aho bavoma uburakari.
Abasangiye ubusa bitana ibisambo bakarwana batazi ko boshywa n'inzara
Imizi y'amacakubiri ni ubukene n'ubujiji.
Imizi y'inzangano mu bantu, ni ukutagira ubwigenge.
Naho abanga imihigo yacu, tuzakomeza dushyire hamwe, ntacyo bazadutwara.
Tuzakomeza dushyire hamwe ntabwo bazadutanya.
Tuzakomeza dukorere u Rwanda, ntacyo baaadushoboza (x2)
2. Imyaka uko igenda itambuka banyarwanda, ntimukibagirwe ko aho twavuye ari hasi cyane hatagira munsi yaho.
Iki ni igihe cyo guhaguruka twese tukazamuka (x2)
Nimuze dufashe urwatubyaye kwibohora mu ngeri zose. Umunsi umwe tuzicare hano i Rwanda turirimba tuti :"ntitugifashwa"
Umunsi umwe tuzicare hano i Rwanda turirimba tuti :"turigenga"
U Rwanda rwarapfuye rurazuka, none ntirugipfuye (x2)
Kizito Mihigo:
www.kizitomihig...
KMP Foundation:
www.kmp.rw
Негізгі бет Kizito Mihigo - Urugamba rwo Kwibohora - Liberation song
Пікірлер: 113