Lyrics :
1. Muvandimwe nyemerera dufatanye dushimire Nyagasani We dukesha ukubaho
Niwe kandi soko nzima y'amahoro n'urukundo
R/ Niwe dukesha amahoro n'urukundo, amahoro ahamye n'urukundo nyarwo, bya bindi Yezu yaje kuduhishurira, bimwe binesha icyago n'urupfu
2. Ubu bukwe dushagaye nibutubere ikimenyetso cy'uko Imana yakunze abantu kugeza ubwo ibapfira. Aba bageni babe nk'isura y'urwo rukundo rw'Uhoraho
3. Niba kandi mufite intege nke, ntacyo bitwaye nimusenge musabe Imana ibahe imbaraga, ibahe ya nema y'ubudahemuka. Nimudahemuka imbere y'Imana, n'imbere y'abantu muzabona byose
4. Bageni bacu nimureke Yezu ababere umufasha. Abe uwa gatatu mu rugo rwanyu, ababere ubukire. Mumusabe ibyo mukeneye, ibyo gukunda ntajya abitwima
R2/ Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku rukundo, usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku mahoro
5. Nyagasani ngwino urere abana bawe, ubabe hafi ubabere ikiramiro, ubahe kugukunda no gukundana, mbese bakubere abana beza cyane
6. None se Mana icyo wifatanirije ninde wagitanya ko twese turi abawe, ko twese turi ibiremwa byawe ! Twese dushaka kuba abana beza cyane
7. Bavandimwe nshuti dushagaye, tuzaba hafi y'ubuzima bwanyu. Jyewe nzajya mbibutsa ko Imana yacu, imwe yabahuje ishobora byose. Bityo rero ntimuzatinye, urugo rwanyu izarusobeka.
R3/ Izarusobekesha imigozi y'urukundo izarutanaga ikoresheje imbabazi. Izaba urumambo izaba n'urubariro, izabe imyugariro izitira ubuhemu (x2)
Izababere nk'igicaniro
Izababere inkingi mwikorezi
Izababere izuba rirasira mu mitima (x3)
www.kizitomihig...
Негізгі бет Kizito Mihigo - Usaba Yezu ntavunika iyo aganisha ku Rukundo n'Amahoro - Wedding song
No video
Пікірлер: 459