KOMEZA INZIRA VIDEO PAROLE
KOMEZA INZIRA
Niba Uhoraho ari amahoro yawe,
Niba Uhoraho ari ibyishimo byawe,
Komeza inzira watangiye wicika intege,
Wahisemo neza, Nyagasani muri kumwe.
1. Mu buzima bwanjye bwose nziringira Imana,
Nimbona ngiye gutsindwa nzambaza Imana,
Ni Yo Nyir'ubuvunyi, ni Yo itanga ibaraga
Ubwo namenye ko inkunda,
Nzajya nyihungiraho ni Yo mukiro
2. Nintegwa nkagwa mu cyaha, nzatabaza Imana,
Nzikubita imbere yayo, na Yo izambabarire,
Insubize mu nzira maze ndonke agakiza
3. Ari iby'ubu n'ibizaza, ntakizadutanya,
Nzi ko Imana yadukunze bitagira urugero,
Byageze aho itanga Yezu Kristu ngo dukire
4. Abashakashaka Imana, mukomeze iyo nzira,
Yiyereka abayishakana umutima ukunda,
Ni imaragahinda ku bayikomeraho
5. Niba ushakashaka Imana, iga kubabarira,
Uyoboke inzira yayo, kuko irangwa n'impuhwe,
Imbabazi zayo ntizigira umupaka
Негізгі бет KOMEZA INZIRA VIDEO WITH original official LYRICS
Пікірлер: 26