Reba uko #Kubandwa bikorwa imbona-nkubone. Ababandwa biraba #IngwayInono ya #Basindi na #Kibanda bivuga ko banonotse, nta ntirima ku mitima. Rubanda rwagaye Rweru rw'ingirakamaro kdi ari ingenzi. Bakambara #Umwishwa niwo Nyamwishyuka mu nduru nyamwishyuka mu ntambara, agati katarara impundu, iyo katarongoye karabandwa. Bakitera kandi Ibikangaga bivuga ko Abanyarwanda ari #Indacika. Icyuhagiro bakoresha nacyo kirakomeye cyane. Kikaba kigizwe n'ibintu umunani: 1Umucyuro ngo duhore ducyura Ubuhoro, 2Umukunde ngo dukundirwe n'ibyo dukora, 3Umuhire ngo duhorane Ihirwe, 4Umutaba ngo dutabaruke amahoro, 5Umurinzi ngo duhore turinzwe, 6Ikiziranyenzi byo guhora twitwararika Imiziro, 7Ikibonobono ngo tubonere hose, 8Umwishywa ngo duhore twishyuka muri byose haba mu nduru, haba mu ntambara KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO.
Utarabandwa yitwa #Inzigo, nawe umaze kubandwa akitwa #Uruzingo, yamara gusibizaho akitwa #Imandwa mu zindi kdi nawe icyo gihe akaba yabandisha. Bikurikire byose uko uyu Muhango ukorwa n'Indangangaciro wari uhishe n'icyo kuwutakaza biba bivuze ku bantu.
Негізгі бет Kubandwa nk'uko byakorwaga kera mu Muco Nyarwanda
Пікірлер: 92