UKUVUKA KWA PAUL KAGAME
Nyakubahwa Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME nimumwe mu bantu bihariye ku Isi ufite bynshi bitangaza benshi imihanda yose y’isi uretse abanyarwanda abereye umuyobozi n’abanayamahanga bamutangararira buri munsi.Paul KAGAME wihariye ukwe anafite amateka y’Ubuzima bwe nayo yihariye ukwayo kuko ni umwe mu banyarwanda baciye muri byinshi kugeza uyu munsi.rero nkibisanzwe mu nkuru zihariye kandi zagatangaza aha ku ntsinzi Tv tugiye kugaruka kuruhererekane rw’ibiganiro bizagaruka ku buzima bw’Umukuru w’Igihugu aho tuzagaruka ku buzima bwe bihariye na mbere yuko aba Perezida.muri ibi biganiro nzifashisha ibitabo byagarutse ku buzima bwe ariko nawe ubwe akaba yarabigizemo uruhare kuko abanditse ibi bitabo bashingiye ku Biganiro bagiranye na Perezida Kagame. igitabo cya mbere nzifashisha ni ikitwa “A thousand Hills:Rwanda’s Rebirth and The man who dremed it” cyanditswe na Stephen KINZER kikaba cyaragiye hanze mu mwaka wa 2008 na none kandi nzifashisha ikindi gitabo kitwa “ KAGAME :Conversations with the President of Rwanda” cyanditse na Francois SOUDAN kikajya hanze mu 2015.ibi bitabo byombi nibyo bigiye kudufasha kuvuga ku mugabo w’igihangange,umwe mu bajenerali batsinze intambara mu buryo bwihariye akanahagarika Jenoside.mu gice cya mbere kuri uru ruhererekane tugiye guhera ku gihe yavukiyemo ndetse n’uburyo umuryango we wahunze akiri umwana mutoya.iyi ni Intsinzi Tv.uwaguteguriye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Mu bitekerezo bye ndetse n’ubuzima be bwose Paul KAGAME ni umuntu wamaze igihe kirekire arwanira uburenganzira bw’abantu be ndetse n’igihugu cye. Uyu mutima wo kurwanira Uburenganzira bwe ndetse n’abantu be ni inkuru ifite imizi kera cyane akiri mutoya. Rwose si ikintu yize akuze ahubwo kuri PAUL KAGAME ni inzozi yakuranye kandi azihindura Impamo.
Ubundi PaulKAGAME yavutse tariki 23/10/1957 avukira ahitwa I Tambwe hari muri Terituwari ya Gitarama icyo gihe u Rwanda rwari mu Bukoloni bwababiligi aho rwari rufatanye na Koloni y’Uburundi mu kitwaga RUANDA-URUNDI.ubu uyu munsi ahangaha I Tambwe ni mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Ruhango. Ababyeyi ba Paul KAGAME ni RUTAGAMBWA Deogratias na Asteria RUTAGAMBWA. Paul KAGAME ni umwana wa Nyuma mu muryango w’abana batandatu ababyeyi be bari barabyaye harimo abakobwa bane n’abahungu babiri.umuryango wa Paul KAGAME bari abakirisitu b’itorero Gatolika.
Paul KAGAME yavukiye mu bitaro by’I Kabgayi ndetse aha ku ntsinzi Tv twagize mahirwe yo gusura umubyeyi ZIRAKAMWA wari umuganga wumubyaza kubitaro by’I Kabgayi wafashije Umubyeyi wa Kagame kumwibaruka.
Paul KAGAME afite imyaka ibiri irenzeho iminsi mikeya ubwo hari kucyumweru tariki ya 1/11/1959 Inkuru yasakaye hose ko MBONYUMUTWA wari umusushefu ku NDIZA yari yishwe nyamara yari yasagariwe n’abasore bo muri UNAR ngo bamukubita urushyi. Ariko inkuru y’iyicwa rya MBONYUMUTWA wari umurwanshyaka ukomeye wa Parmehutu ryatumye abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi bahigwa batangira kwicwa no gutwikirwa .
Ibi ibikorwa byubugizi bwanabi ku batutsi byatangiye tariki 3/11/1959 mu masaha ya Saa tatu za mugitondo .umuryango wa Paul kagame aho wari utuye I Tambwe ni hamwe mu hibasiwe cyane muri ibi bitero kandi ubwo umuryango we nawo wari mu bagombaga kugirirwa nabi ndetse na se umubyara yari mu bashakishwaga cyane ko yari umucuruzi w’I KAWA ndetse n’umutunzi w’inka wo ku rwego rwo hejuru. Perezida KAGAME aganira na Francois SOUDAN yanamubwiye ko Papa we umubyara ari nawe washinze Koperative yitwaga TRAFIPRO ikaba ariyo Koperative yambere yabayeho mu Rwanda aho yitaga cyane mu bijyanye no guhinga ikawa. ngo kandi akaba yarafite aho yarahuriye n’umwami Rudahigwa mu masano yahafi ariko nubwo yarafite aho ahuriye n’imiryango y’I Bwami we ntabwo yari muri Politiki ahubwo yari umuntu wahisemo Business akikorera ku giti cye..
Негізгі бет Kuva avutse kugeza afite imyka 21: Perezida Kagame {Igice cya 1)
Пікірлер: 67