Nk'umuntu umuzi kuva kera mu bya Kiyovu,mu gihe cy'amashyaka menshi,nyuma yaho ari depite.Nkaba nzi inyandiko yasohoye igihugu kirwana n'umurunga w'ibibazo we akaba yaranenhaga amashyaka yari mu gihugu nya cyantangaje cyane
Matayo Ngirumpatse ati natanze amabwiriza ko mu kwezi kwa 7 Interahamwe zigomba kuba ziri mu makomini yose . Tito Rutaremara nawe Ati ba 5 ba 5 muri buri Cellule ( ntumbaze niba icyo gihe bari Intore cyangwa Interahamwe ). Banyarwanda/ kazi mu byukuri mbere yo kunenga Mbanda Jean, mubyo yavuze we afitiye n' impamvu, murumva imvugo ya Tito Rutaremara itaniye he n' iya Matayo Ngirumpatse ? Ese buriya Ari uwari ufite interahamwe muri buri Commune ( akarere k' ubu ) n' uwari uzifite muri buri Cellule ( Akagari k' ubu ), uwari ufite nyinshi buriya ninde muri aba bagabo bombi ? Ese buriya abanyarwanda babasha gutandukanya gute ibikorwa byakozwe n' interahamwe za Matayo Ngirumpatse na Kajuga Robert président wazo , abanyarwanda batarabasha gusobanukirwa neza Aho yakuraga amabwiriza cyane ko no mubakurikiranwe n' inkiko baregwa génocide we atarimo, n' iza Tito Rutaremara bigaragara ko ashobora kuba Ari nawe wari ufite nyinshi cyane kuko zo zari no muri buri kagari , mu mahano na génocide yakorewe Abatutsi byabaye muri iki gihugu ? Tuvuge se ko Interahamwe za Tito Rutaremara zo zari zashyiriweho kurengera Abatutsi, Ndetse zikaba Hari n' Aho zabikoze ariko imyaka ikaba ibaye 30 abanyarwanda batarabibwirwa ? Gusa iyo biza kuba Ari cyo zashyiriwe ho génocide yakorewe Abatutsi ntiba yarashobotse kuko zari nyinshi kandi zegereye cyane abaturage muri buri Kagari ( Cellule) cyane ko Akagari k' icyo gihe kanganaga n' umidugudu w' ubu.
Пікірлер: 55