Ibyakozwe n'Intumwa 1:4-8 BYSB
[4] Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati “Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye: [5] kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.” [6] Nuko bamaze guterana baramubaza bati “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” [7] Arabasubiza ati “Si ibyanyu kumenya iby'iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine. [8] Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi.”
bible.com/bibl...
Негізгі бет NI IKI TUBEREYEHO NK'ITORERO RY'IMANA: UBUSHOBOZI BWO GUKORA INSHINGANO NKURU BUVA HE
Пікірлер