Abigishiriza byinshi mu migani, akibigisha arababwira ati
3.
“Nimwumve: umubibyi yasohoye imbuto,
4.
akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.
5.
Izindi zigwa ku kara kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure,
6.
ariko izuba rivuye ziraraba, kandi kuko zitari zifite imizi ziruma.
7.
Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arararuka araziniga, ntizera imbuto.
8.
Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zirakura zera imbuto, kandi imwe ibyara mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana, bityo bityo.”
9.
Arababwira ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”
10.
Yiherereye, abari kumwe na we n’abo cumi na babiri, bamusobanuza iby’uwo mugani.
11.
Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bw’Imana, ariko abo hanze byose babibwirirwa mu migani
12.
ngo ‘Kureba babirebe ariko be kubibona, No kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa, Ngo ahari badahindukira bakababarirwa ibyaha byabo.’ ”
13.
Arababaza ati “Mbese ko mutazi iby’uwo mugani, indi migani yose muzayimenya mute?
14.
Umubibyi ni ubiba ijambo ry’Imana.
15.
Izo mu nzira aho iryo jambo ribibwa, abo ni bo bamara kumva, uwo mwanya Satani akaza agakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo.
16.
N’izibibwe ku kara na bo ni uko, iyo bumvise iryo jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe,
17.
ariko kuko batagira imizi muri bo bakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa bazira iryo jambo, uwo mwanya birabagusha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
18.
Abandi bagereranywa n’izibibwa mu mahwa, abo ni bo bumva iryo jambo,
19.
maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi, n’irari ryo kwifuza ibindi, iyo bibinjiye mu mutima biniga iryo jambo ntiryere.
20.
Kandi abagereranywa na za zindi zabibwe mu butaka bwiza, abo ni bo bumva iryo jambo bakaryemera. Ni bo bera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana, bityo bityo.”
Негізгі бет NIMUREBE IBIBAYE KURI BA BAHANUZI MWESE MWEMERAGA! BURYA NTABWO BEMEWE ! BACA N'AMAFARANGA KUGIRA
Пікірлер: 8