Contact us:
Instagram : tumaini_choir
Email: tumainichoir894@gmail.com
Tel: (+250) 788 774 456
Rwanda || Rubavu - Gisenyi
#TumainiChoir #Niyo yabivuze
Song lyrics
1.Imana ibwira Aburahamu iti ” Umugore wawe Sara azaba nyirakuruza w’amahanga imiryango yose izava kuri
Aburahamu akibyumva araseka ati bishoboka bite
ko umuntu ufite imyaka ijana abyara kandi na Sara mwumva afite imyaka mirongo icyenda ntibishoboka(*2)
Bridge: “Kuko ari Imana yabivuze no kubibora” IZABIKORA
“Kuko Imana isezeranya igasohoza” IZABIKORA
“Kuko Imana Atari umwana w’umuntu ngo yicuze” IZABIKORA
“Kuko Imana irinda ijambo yivugiye” IZABIKORA
Chorus: Niyo yabivuze izabikora (*2)
2.Yego byari bigoye pe! Ko Aburahamu na Sara babyara ariko nk’uko Imana yabivuze yagombaga kubisohoza mu gihe gikwiriye (*2)
Oohh! Maze Sara asama inda, maze Sara abyara umuhungu aravuga ati “Imana iransekeje abazabyumva bazasekane nanjye”
Bridge : “Ibyawe nabyo niyo yabivuze nta kabuza” IZABIKORA
“Nubwo byatinda nubwo byakomera mu gihe gikwiriye” IZABIKORA
“Nubwo bigoye ukabona nta nzira byacamo” IZABIKORA
“Ntabwo bizahera mu gihe gikwiriye” IZABIKORA
Chorus : Niyo yabivuze izabikora (*2)
3.imana irinda isezerano ryayo kurusha ibindi byose birindwa (*3),
Naho byasa naho bitinze ibihe bigaha ibindi kuko ari yo yabivuze izabikora (*3)
Chorus: Niyo yabivuze izabikora (*2)
For any support or advice to our ministry contact
+250 788 774 456
Негізгі бет NIYO YABIVUZE BY Tumaini Choir (Official lyrics)
Пікірлер: 133