Uwakwihandagaza ngo arakunda abantu Imana yiremeye atavomye mu urukundo ruzima rw’Imana, ntiyabakunda mu kuri. Yakwikunda! Yezu ati: “nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze…Icyo mbategetse ni uko mukundana”.
Turi mu kwezi kwa 5, ukwezi kwa Bikira Mariya. Dusabe uyu Mubyeyi aduhakirwe ku Mana maze aturongere inema zituma tuguma mu rukundo rwa Kristu. Ari mu mahoro cyangwa mu makuba, ari mu buzima bwiza cyangwa mu burwayi, mu bukire cyangwa mu bukene, twange Shitani, twemere Kristu, abe ari We wenyine dukurikira kandi tumwamamaze. Icyumweru cyiza.
Padiri Théophile NIYONSENGA
yezu-akuzwe.or...
#Pasika #BikiraMariya
Негізгі бет " Nkoramutima zanjye, nidukundane " | Padiri Théophile Niyonsenga - Catholique Rwanda
Пікірлер: 1