NYIBWIRA by Philemon NIYOMUGABO with LYRICS | KARAHANYUZE | RWANDAN SONGS | INYARWANDA| INDIRIMBO NYARWANDA
Kora like & subscribe kuri channel ukomeze uryoherwe nibyo tugutegurira: / @urukarigroup4873
Imitwaro iba myinshi
kandi siko yose ingana
Waba muto cyangwa munini
Burya urushya umutima
Mpora nshaka kukumenya
Biruta uko nkuzi ubu
Bikambera umutwaro
Mbabarira uwunture
Ndashaka kuba uwawe,
nyabuna nkora ku mutima,
ndusheho kukumenya
Bihagije nyibwira nyibwira (*2)
Ugira ineza n'urukundo
N'imbabazi bihebuje
Uwo ushyizeho akaboko
Ni ukuri aba ahiriwe
Kukumenya ntibigurwa
Hakora umutima ukunze
Kora ku gatima kanjye
Nze ntakebuka inyuma
Ndashaka kuba uwawe,
nyabuna nkora ku mutima,
ndusheho kukumenya
Bihagije nyibwira nyibwira (*2)
Mpa kwibagirwa amarushywa
N'imiruho biri hanze
Mu maso y'abatinyitse
Mbera ingabo inkingira
Amaganya n'amarira
Byose bisibwe nawe
Mpa kuvuga ibyiza gusa
Nsukurira umutima
Ndashaka kuba uwawe,
nyabuna nkora ku mutima,
ndusheho kukumenya
Bihagije nyibwira nyibwira (*2)
Nyibwira Mukunzi
Nyibwira Mutabazi(*2)
Негізгі бет NYIBWIRA by Philemon Niyomugabo | LYRICS | KARAHANYUZE
Пікірлер: 36