Nyabyenda Narcisse wamamaye cyane kubera gutoza itorero ry’ikinamico rya Radiyo Rwanda (Indamutsa), ubu ni umusaza ugeze mu zabukuru (imyaka 72). Yavukiye ahahoze ari muri komine Nshiri perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.
Izina Nyabyenda barimwise kubera ko yavutse ari uwa cyenda (9) mu bana 10, ariko mu rwego rw’ubuhanzi (kwandika no gutoza ikinamico), abo bakoranaga bongeyeho ‘Umutoza w’abakinnyi’ birangira naryo ribaye ikirango cye no mu buzima busanzwe.
Негізгі бет NYIRINGANZO: Amateka ya Nyabyenda Narcisse watoje Indamutsa za Radiyo Rwanda avuye mu gisirikare
Пікірлер: 21