Urwego rw’igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwagaragaje telefone 167 zibwe abantu batandukanye, hamwe n'abantu batatu, barimo Uwihoreye Cyprien ufite imyaka 23, uzwi ku izina rya Dj Ben, Imanirakarama Kevin w’imyaka 22, Ikundabayo Andre w’imyaka 28, bafashwe bakekwaho ibyo byaha, aho bagize uruhare mu kwiba telephone, kuzihindurira ibirango ndetse hakagira n’undi uzicuruza.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko abo babonetse mu bikorwa byo gushakisha izi telephone bakaba bakurikiranyweho ibyaha bitatu, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa, guhindura ibiranga igikoresho no kugurisha ikintu cy’undi ndetse bakaba ibyitso ku cyaha cy’ubujura.
Негізгі бет RIB yasubije telefone 167 zibwe, yihaniza abagura izakoze
Пікірлер: 7