Paul RUSESABAGINA Intwari yaremwe n’uruganda rwa Sinema rw’abanyamerika Hollywood wiswe ko yakijije abatutsi mu gihe cya Jensosdie yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 nyamara ari igihuha n’Inzira Yo gushaka Kwirira amadorali yabanyaburayi n’abanyamerika.ubu afungiye mu Rwanda aho yakatiwe n’Inkiko Imyaka 25 yigifungo kubera Ibyaha byiterabwoba no gushaka Guhungabanya Umutekano w’u Rwanda. Uyu mugabo wavuzweho Byinshi Natwe Tugiye Kumugarukaho gusa turibanda Ku ngingo Yo Gukiza abatutsi aho abarokeye muri Hoteli des Mille Collines bamwita Umubeshyi n’Umunyakinyoma ngo Kuko Ibyavuzwe ko yarokoye abatutsi ataribyo ahubwo Byahimbwe ku nyungu ze bwite nabafatanije nawe muri uwo Mugammbi .
Ubuhamya bwabarokokeye Muri Iyi Hoteli Bwakusanirijwe mu Nyandiko Yashyizwe hanze Nicyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya CNLG Mu kwezi kwa Gatanu mu 2020.Iyi Nyandiko ifite umutwe ugira uti “MU BYUKURI NI IBIKI BYABAYE MURI HOTEL DES MILLE COLLINES MU GIHE CYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994” mururimi rw’icyongereza iravuga iti”WHAT REALLY TOOK PLACE AT HOTEL DES MILLE COLLINES DURING THE GENOCIDE AGAINST TUTSI in 1994”
Iki ni Igice cya mbere kuri iyi ngingo na none mu kindi gice tuzagaruka ku bundi buhamya bukubiyemo byinshi byababanye na Paul RUSESABAGINA ;mu Buhamya tugarukaho uyu munsi harimo ubwa RUBANGURA Vedaste na MAKUZA Bertin babaye abaherwe mu Rwanda Kuburyo buri wese abazi ndetse turanavuga no ku bandi batandukanye. Rero ugiye kumenya byinshi ku buzima bw’abantu bari muri Mille Collines byumwihariko ubuhamya bwabaharokokeye. Iyi ni Intsinzi Tv. Iki kiganiro Ugiye Kumva cyateguwe na Christian BIZIMANA naho Jye ugiye Kukikugezaho Ndi ERIC SAFARI Mbahaye ikaze
Sosiyete y’ababiligi y’ingendo zo mu kirere mu Bubiligi SABENA yarifite ibikorwa byinshi mu Rwanda mbere ya 1994 birimo Hoteli za Mille Collines;Hotel Des Diplomates na Hoteli Akagera gusa uyu munsi iyo tugiye kugarukaho ni Hotel des Mille Collines kubera uburyo yahungiwemo n’abantu b’ingeri zitandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.benshi babigarutseho mu buhamya bwabo uko bahabaye.
Ubuhamya bwabari muri Hotel Des Mille Collines turabutangirira kubwatanzwe na MWENENGANUCYE Pasa.mu magambo ye ati”Nakoraga muri Hotel des Mille Collines nakoraga nkushinzwe kwakira abazaga bagana Hotel(receptionist)kugeza Jenoside itangiye.jye nabaye muri Hotel mfite indi shusho itandukanye niyo Rusesabagina yabwiye isi. muri filimi ya Hotel Rwanda;nagaragajwe nk’umuntu wikigenge ;umukozi uvuguruza kandi utumvira amabwiriza ya Shebuja. Ndababwira impamvu ibyihishe inyuma.
Paul RUSESABAGINA yaje muri Hotel des mille collines aherekejwe n’abasirikare aje gufata amavuta y’imodoka nkuko yarasanzwe aza kuyafata.ahageze nibwo yamenyeko ko umuyobozi wa Hotel umuholandi Cornelius Bik yari yagiye agasigira imfunguzo n’inshingano umuntu warukiri muto kandi wari ufite ubunararibonye buke mu bya Hoteli.uwo muntu wari wasigiwe inshingano za Hoteli yarijye.ntekerezako yahise abonako ayo yari amahirwe atakwitesha.ibyo gukomeza urugendo ajya I Gitarama aho Guverinoma yabatabazi yari yimukiye yahise abireka.yantumyeho ambwirako ashaka imfunguzo za Hotel.namusanze kuri reception ahita antegeka kumuha imfunguzo.ndamwangira nashakaga ko ampa gihamya cyuko yakiriye uburenganzira bwaba Boss bacu banyiri Hotel SABENA bari I Buruseri.
ku munsi wakurikiyeho yaraje anyereka ubutumwa bwa Fax bugaragazako yahawe uburenganzira bwo kuyobora Hoteli.ntakindi narigukora nahise muha imfunguzo ariko nsigarana urufunguzo rwashoboraga gufungura ahantu hose( Master Key) kuberako nibwiraga nti kuba twagonganye nawe ntakintu azamarira nk’umukozi wa Hoteli.nagumanye urwo rufunguzo ;nkurugero iyo nabaga nkeneye ibyo kurya nabibonaga mu buryo bworoshye.
Mbere yuko atangira kuyobora Hotel .hari abantu benshi bari bahageze mbere ye .nta numwe mu bari bahungiye muri Hotel wigeze wakwa kwishyura ibyo kurya;ibinyobwa cyangwa aho kuryama.ibyo niko byari byategetswe n’umuyobozi wa Hoteli Nyakubahwa Cornelius mbere yuko agenda niko yabishakaga.
Ubundi Nabanaga na bakuru banjye na Murumuna wanjye ndetse hari nundi mwana wari waje kudusura kuri pasika.nakoze ibishoboka byose bose baza kuri Hoteli des mille collines.umuyobozi wa Hoteli Cornelius yanyemereye kubaha aho kuryama n’ ibyo kurya ku buntu.uko niko twitaga ku bandi banyarwanda baje batugana bahunze barimo umuryango wa Rubangura;umuryango wa Nkurunziza n’abandi batandukanye.ntanumwe wishyuye igiceri na kimwe mbere yuko Rusesabagina ahagera.
Негізгі бет RUBANGURA & MAKUZA: Twahungiye muri Hotels de mille Colines RUSESABAGINA aratubabaza pe.
Пікірлер: 57