Wednesday, August 14
Umukuru ni Inde?
Soma mu Butumwa bwiza bwanditswe na Mariko 9:30-41. Ni irihe tandukaniro ryerekeye incuro ya kabiri Yesu yongeye kuvuga ku rupfu rwe no kuzuka (gereranya n'Ibyanditswe muri Mariko 8:31)? Na none, ni iki abigishwa bagiyeho impaka, kandi ni ayahe mabwiriza Yesu yatanze?
Avuga ku rupfu rwe ku nshuro ya mbere, Yesu yavuze ku bazamwihakana ndetse bakamwica. Ku nshuro ya kabiri, Yesu yibanze ku muntu uzamugambanira. Muri icyo gihe, umugambanyi ntiyahise avugwa, ariko umusomyi ahita yumva uwo ari we kubera uburyo yamusobanuye agaragaza ibimuranga, bigaragaza ko yari Yuda (soma muri Mariko 3:19). Nanone kandi, Umwami Yesu yavuze ku buryo azicwa hanyuma akazuka nyuma y'iminsi itatu. Ariko abigishwa basaga nkaho ibyo bitabashishikaje. Burya amakuru udashaka kumva nta nubwo uyajyayaho impaka.
Muri Mariko 8:27, Yesu yari mu majyaruguru y'inyanja ya Galileya hafi ya Kayisariya ya Filipo. Muri Mariko 9:30 havuga uburyo yanyuze muri Galileya, naho muri Mariko 9:33 hakavuga uburyo yinjiye muri Kaperinawumu. Ni yo mpamvu bitari bigoye gutekereza ku rugendo rwe ava mu majyaruguru yerekeza mu majyepfo. Nyamara, yinjiye i Kaperinawumu ari wenyine mu gihe abigishwa be cumi na babiri bagendaga inyuma ye. Amaze kwinjira mu nzu yahise abaza abari aho icyo bajyagaho impaka igihe Yesu n'abigishwa be bari bakiri mu nzira. Bose bacecekeye icyarimwe, ikimenyetso simusiga kigaragaza ko batishimiye icyo kibazo ababajije, basa n'abana bafatiwe mu gikorwa kitari cyiza. Ikiganiro cyabo cyari cyerekeranye n' uzaba mukuru. Nk'uko bisanzwe ku bantu benshi, ikibazo cy'uzaba mukuru ni ikintu kibazwa na buri muntu. Ariko ibijyanye n'ubwami bw'Imana, ibintu bihinduka ukundi.
#ibyigisho #isabato #2024 #igihe #mie #rwandatoday #youtube #youtuber #instagram #music #love #follow #tiktok #spotify #like #youtubechannel #explorepage #youtubers #video #gaming #twitch #instagood #memes #hiphop #subscribe #viral #gamer #facebook #rap #explore #ps #art #soundcloud #k #artist #meme #live #video #hiphop #likes
IBYIGISHO BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA BYABANJE
• Tariki 25/05/2024: Uru...
• Tariki 27/05/2024: Uku...
• Tariki 26/05/2024: Ubu...
• Tariki 17/06/2024: Gus...
Niba ukunda ibyigisho BY'ISHURI RYO KU ISABATO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA, Kanda subscribe, like na comment kubibazo cg inyunganizi
• Tariki 18/06/2024: Tur...
Muze twigane Ikigisho cy'uyumunsi
• Tariki 19/06/2024: Imv...
Dukomeze twigane Amigisho • Tariki 20/06/2024: Ijw...
Yesu asubiza icyo kibazo mu ngingo ebyiri. Iya mbere, yasobanuye neza ikigomba kubanza (kugira ngo ube mukuru), 'umuntu ushaka kuba uw'imbere, nabe inyuma y'abandi bose, ndetse abe n'umugaragu wa bose. Hanyuma Yesu yakurikijeho gusobanura ibyo avuze atanga urugero. Igihamya cyabaye umwana wari uhagaze hafi yabo yumva ibyo bavuga. Yesu yafashe uwo mwana amuhagarika hagati yabo. Ibyo byari nko gutera uwo mwana ubwoba. Ariko Yesu yaramuteruye aramukikira, kugira ngo abantu bari aho batuze. Yigishije avuga ati, 'uwemera umwe mu bana bato nk'uyu mu izina ryanjye, ni jye aba yemeye; kandi unyemera, si jye yemera gusa, ahubwo aba yemeye n'uwantumye' Bivuze ko uciye bugufi nk'umwana ni we uba ufitanye isano n'Imana ubwayo. Yohana yabajije ikibazo kijyanye n'utari mu ruhande rwabo, maze Yesu yigisha isomo ry'ingenzi ku birebana n'ababarwanya. Umwami Imana ahamya ko gufasha abari mu murimo wa Gikristo, nubwo byaba mu buryo bworoheje, bidahabwa agaciro gake mu ijuru.
Ni ikihe gitekerezo cya Gikristo ku bijyanye no kugira isumbwe ubigereranyije n'uko ab'isi babibona? Ni iki muri ibyo uhirimbanira kugeraho?
Негізгі бет Tariki 14/08/2024: Umukuru ni Inde?
Пікірлер: 1