Umujyi wa Kigali watangiye gushyiraho intebe rusange zo kuruhukiramo ahantu hatandukanye hirya no hino muri Kigali, mu rwego rwo kurushaho kurimbisha umujyi.
Muri gahunda yo kurimbisha no gushakira abagenda mu Mujyi wa Kigali ahantu heza ho kuruhukira, mu byakozwe harimo no kuvugurura agace katagendwamo n’imodoka kazwi nka ‘Car Free Zone’ kiswe ‘Imbuga City Walk’.
Izi ntebe zizashyirwa mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali mu duce nka Nyamirambo-Tapi Rouge, Rond Point ya Kigali, SP Nyamirambo, Biryogo, Rond Point yo kuri Centenary House, kwa Rubangura, Nyakabanda kwa Gisimba, , Cadillac, KBC, ku isoko rya Kimironko, i Rugende, ku Kibuga cy’Indege n’ahandi.
Негізгі бет Umujyi wa Kigali washyizeho intebe rusange zo kuruhukiraho na murandasi y'ubuntu
Пікірлер: 82