Ikiremwamuntu nicyubahwe, mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere, burya aba ashaka kugucura.
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma.
Hariho abahimba amayeri
Bavuga ko abantu ali kimwe, mu bikorwa bakikubira
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma
Hariho abavunika bikabije
Abandi boga mu maraha
Uw’uruhare runini akabona bike
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma.
Haba n’amategeko y’imbaga
Bamwe bakayumva ntibakose
Abandi bakajya bayacaho,
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma.
Hariho n’abanyamaboko
Bakandamiza ab’intege nke
Ngo babakamishe bacecetse
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma.
Hariho abahimba iby’inyungu
Ngo imbaga nyamwinshi ibikore
Kandi bitazayungura
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira;
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Umuntu ni nk’undi mba mbaroga!
Nta gatsiko kagenewe kuba inyuma.
Hariho abaronda uwabo muco
Ngo abandi bose batore uwo
Nk’aho uwabo udakwiriye.
Afurika y’Epfo uhoshe ibyo.
Ikiremwamuntu nicyubahwe,
Mukirinde akarengane
Uronda ubwoko cyangwa akarere,
Burya aba ashaka kugucura
Abantu bose uko baremwe barareshya imbere ya Nyirigira
Ali abagufi, ali abarebare cyangwa abanyuranyije ibara
Burya nta kiremwamuntu gisumba ikindi.
Негізгі бет Umuntu ni nk'undi (+lyrics) - Sipiriyani Rugamba & Amasimbi n'Amakombe - Rwanda
No video
Пікірлер: 12