#YADAH #Holy_nation_choir
1. Uri ingabo
uri ingabo yacu
Uri ingabo
uri ingabo yacu
uri ingabo Idukingira
imyambi y' umubi
nubwo turaswa amanywa n'ijoro
uri ingabo yacu
Yesu uri ingabo idukingira
imyambi y' umubi
nubwo turaswa amanywa n'ijoro
uri ingabo yacu (x2)
2.Twanyuze mu bikomeye
ibyo twabonaga biteye ubwoba
warahabaye Mana uraturwanirira (x2)
Hari aho twageze tubura amazi yo kunywa
imbere n' inyuma hari ubutayu gusa
indirimbo zacu zari amarira gusa
inanga zacu twari twarazimanitse
nta byiringiro namba twari dufite
Warahabaye Mana, uraturwanirira (x2)
3. Watubambiye amahema, utubera ubwihisho
udushingira ikirenge aho ukuye icyawe
kugira ngo tudasitara muri uru rugendo
utubambira amahema, Mana we,
udushingira ikirenge aho ukuye icyawe
kugira ngo tudasitara muri uru rugendo
NTIWEMEYE NTIWEMEYE
Ntiwemeye ko tugenda nk' intama zidafite umwungeri
Ntiwemeye ko tugenda nk' intama zidafite umwungeri
Ntiwemeye ko tugenda nk' intama zidafite umwungeri
Ntiwemeye ko tugenda nk' intama zidafite umwungeri
Негізгі бет URI INGABO by HOLY NATION Choir/ ADEPR Gatenga (Official Video)
Пікірлер: 160