INTEGRITY AT WORK / GUKIRANUKA KU MURIMO
--------------
1)
UMURIMO CG AKAZI N’UMUGISHA BITANDUKANYE N’UMURUHO WARI UMUVUMO KU BWA ADAMU
2)
IMANA IRASHAKA KU TUGIRA UMWETE MU BYO DUKORA BYOSE TUDAKORERA KU JISHO RY’UMUKORESHA AHUBWO TUBONA YESU MU BYO DUKORA BYOSE
3)
IMANA IRIFUZA KO DUSHYIRAHO ITANDUKANIRO HAGATI Y’IMIKORERE YACU N’IYA BA PAGANI DUKURANUKA MU BYO DUKORA BYOSE
”Umunyabute ntahigura umuhigo we, Ariko umwete w'umuntu umugirira akamaro kanini.“
Imigani 12:27 BYSB
”Ugira ubute ku murimo we, Aba ameze nk'umuvandimwe w'umurimbuzi.“
Imigani 18:9 BYSB
”Namwe mube mukiranutse nk'uko So wo mu ijuru akiranuka.“
Matayo 5:48 BYSB
”Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n'abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana.“
Abakolosayi 3:22 BYSB
”Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk'abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu, muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo. Ariko ukiranirwa aziturwa nk'uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.“
Abakolosayi 3:23-25 BYSB
”Ba shebuja, mugirire imbata zanyu ibitunganye n'ibikwiriye, kuko muzi yuko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru.“
Abakolosayi 4:1 BYSB
”Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z'isoni nke, n'izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n'imigenzo izira cyane y'abasenga ibishushanyo. Basigaye batangazwa n'uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabya ubukubaganyi nka bo bakabasebya, nyamara bazabibazwa n'uwiteguye guca imanza z'abazima n'abapfuye.“
1 Petero 4:3-5 BYSB
Негізгі бет WAKIRANUKA UTE MU MIRIMO UKORA WITH APOSTLE YOSHUA N. MASASU @Youth Gala Dinner
Пікірлер: 3