#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
William Shakespeare ni umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, abakunda gusoma bazi inkuru yagiye yandika zirimo igitabo cyakunzwe na benshi cyane gikorwamo na Filime ya Romeo and Juliet.
Shakespeare ni umwe mu bahanga babayeho mu kwandika ibitabo birimo inkuru nziza dore ko anafite agahigo ko kuba yaranditse byinshi.
Izina ushobora gusanga abenshi mutarizi ariko wavuga inkuru y’urukundo rwa Romeo na Juliet ukayimenya bitewe n’amateka yayo.
Romeo na Juliet n’ inkuru yakoze ku mitima ya benshi, iyi nkuru yavugaga ku miryango ibiri yapinganaga ariyo Capulets na Montagues, Romeo na Juliet bahuje imiryango yabo kubera urukundo bari bafitanye.
Urukundo rwabo rwateje urupfu hagati y’imiryango aho mubyara wa Juliet yashatse kwica Romeo amurashe bakuru ba Romeo bakamwitambikira akaba aribo arasa.
Romeo yari ukunzwe mu muryango w’iwabo kurusha abandi bitewe n’ubwenge yari afite.
Uyu mugabo rero niwe wayanditse hamwe n’ibindi bitabo birimo nka, ’Things Fallparts, Cambrige School, The Yale, Othello’ n’ibindi.
Hari amagambo menshi akoreshwa ubu haba mu rukundo cyangwa mu buvanganzo yahimbwe na Shakespeare bamwe ubu bayiyambaza ahanini mu makinamico.
Shakespeare yandikaga aya magambo agamije kwigisha abantu ubuzima bwa buri munsi banyuramo.
William Shakespeare yavutse tariki 23 Gicurasi 1564 mu Bwongereza mu mujyi wa Stratford Upon Avon.
Hari nabanditse ko Itariki yavukiyeho itazwi neza ahubwo iyi bavuga yavukiyeho ariyo yabatirijweho ariko (benshi bakaba bemeza ko yaba yaravutse tariki 23 Mata) yitaba
Yapfuye mu 1616 , akaba yaratabarutse afite imyaka 52 y’amavuko, yasize yanditse ibitabo bigera kuri 96.
William Shakespeare avuka kuri John Shakespeare akaba yari umuyobozi mu butegetsi bw’ubwami bw’icyo gihe, na Mary Alden wari umukobwa w’umutunzi wari ukomeye icyo gihe
Yari umwana wa 3 mu bana 8.
N’ubwo nta mashuri azwi yize, abanditsi benshi banditse ko yaba yarize mu ishuri rya King’s New School muri Stratford. Ku myaka 18, William yashyingiwe Anne Hathaway w’imyaka 26 y’amavuko. Nyuma y’amezi 6 bashyingiwe, bibarutse umwana w’umukobwa Susanna Shakespeare , nyuma y’imyaka 2 babyaye izindi mpanga, umuhungu Hammet n’umukobwa Judith, ariko Hammet yitabye Imana ku myaka 11 ku mpamvu itazwi.
Ubushakashatsi bwakozwe mu minsi yashize bwerekanye ko umutwe w’uyu mwanditsi w’ikirangirire William Shakespeare ushobora kuba waribiwe aho ashyinguye mu Bwongereza.
Amakuru yatanzwe n’itsinda ry’abashakashatsi yerekana ko barebye ahari imva y’uyu musizi mu gice cyari kigenewe umutwe ntibawubone ariko babona igihimba cye.
Iryo tsinda ryabashakashatsi ryakoresheje ubuhanga bw’ibyuma bireba mu kintu no mu kuzimu hadatobowe, radar, nibwo babonaga ko umutwe wa Shakespeare utari aho yashyinguwe mu rusengero rwa Holy Trinity i Stratford .
Ayo makuru aje yiyongera ku nkuru zigeze kwandikwa mu binyamakuru mu mwaka wa 1879, zatewe utwatsi ko ari ibihuha, ubwo zavugaga ko hari abantu bibye uwo mutwe mu 1794.
Shakespeare azwi nk’umuhanga wabayeho mu mateka ndetse bamwe bitirira ko ari we mubyeyi w’inkomoko y’ubuvanganzo , SEKURU W'ABAHANZI, bw’ururimi rw’Icyongereza nkuko Moliere yitirirwa ururimi rw’Igifaransa.
Nti bizwi neza igihe yatangiriye kwandika, ariko amateka menshi agaragaza ko William yatangiye kumenyekana mu bwanditsi kuva mu 1592.
Негізгі бет William Shakespeare (Igice Cya 3) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP339
Пікірлер: 8