COLONEL TWAHIRWA DODO
Ni igitangaza cy’Umurwanyi,igice kinini cy’Imyaka y’ubuzima bwe yakimaze ari mu ntambara.kuburyo Izina rye rihuzwa n’Intambara kuburyo hari aho urivuga buri wese agahita yumva umusirikare w’igitangaza ku rugamba kuberako kenshi ababara inkuru z’uburyo u Rwanda rwabohowe bakunda ku mugarakaho nk’umwe mu barwanye uru rugamba ku rwego rwo hejuru.
Uyu mvuga ni Retired Colonel TWAHIRWA LUDOVIKO wamenyekanye ku izina rya Dodo.Uyu ibigwi n’amateka bikikije Izina rye bituma benshi bakunda kwibaza bimwe mu byaranze ubuzima bwe kuko kuba azwi ho arazwi kuko Ibyo yakoze byamugize Icyamamare ntagereranywa.
Uyu kuva mu bice by’imisozi ya Luwelo na Kampala muri Uganda,ugakomereza Kagitumba na Gatuna udasize mu Rugano rw’Ibirunga
Ukamanuka werekeza mu kinigi no mu mujyi wa Ruhengeri ugakata werekeza mu bice bya Kagera na Byumba harimo ku Mulindi w’Intwali na Bwisige yose.
ugaca I Miyove na Buyoga werekeza za Rutongo ya Kigali uminuka ugana mu Gatsata uagaterera umusozi wa w’ubuhangange bwose wa Jali hose yahacishije Ibirenge bye mu Ntarambara yarwanye zagennye ahazaza ha benshi mu Isi byumwihariko abanyarwanda .rero uyu ni uwubushobozi ntagerereranywa.
Uyu mugabo rero Uhambaye mu mateka y’Intambara akaba n’Umunyabigiwi ku rugamba niwe tugiye kugarukaho ngo turebe byihariye koko ibyaranze Ubuzima bwe.
Kuko Retired Colonel TWAHIRWA Ludovic Dodo ubwe ni uwo Kubaraho Inkuru koko. Rero niba uri mu rugo uruhuka cyangwa uri mu mirimo yawe ya buri munsi ca bugufi umpe iminota mike nkubarire Inkuru ikubiyemo ubuzima bw’Umusirkare w’igihangange wamamamaye Nka DODO.
Iyi ni Intsinzi Tv.Jye ugiye kubagezaho iki kiganiro ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze
Colonel TWAHIRWA Ludovik Dodo ubu afite imyaka 63 y’amavuko kuko yavutse mu mwaka ya 1960 avukira mu majyaruguru ya Uganda aho ababyeyi be babanyarwanda bari bahungiye kubera ubwicanyi bwabayeho mu Rwanda bukibasira abo mu bwoko bw’abatutsi kuva mu 1959 no mu myaka yakurikiyeho
Dodo yavukiye mu muryango w’Abatunzi wari ufite inka nyinshi, aho nta bundi buhanga byamusabye ngo ajye kwiga bwo kuba mu buzima bw’abatunzi ahubwo byizanye bitewe n’umuryango yavukiyemo.
Kuvukira mu muryango w’abatunzi byatumye Dodo akura abona Inka nk’Ikintu kingenzi mu Buzima kandi biranumvikana kuko nicyo kintu yarazi kuruta ibindi byose kuko yavutse agisanga.
Ibice yavukiyemo by’amajyaruguru ya Uganda yo mu myaka yaza 60 na za 70 ntabwo byari bifite Ubukungu bukomeye kuburyo rimwe aganira n’ikinyamakuru cya Kigali To Day .
Colonel Dodo yavuzeko mu bice yakuriyemo umuntu wari utunze imodoka yari umwe gusa. byumwihariko mu muryango wabo ntawigeze atunga ikinyabiziga kugeza mu mwaka wa 1968 ubwo Nyirasenge yatomboraga igare mu mikino y’amahirwe.
Iri gare Nyirasenge yarihaye Dodo wari ufite Imyaka icyenda y’amavuko icyo gihe.iri gare ni imwe mu mpano ihambaye yaba yarahawe n’umuntu mu buzima bwe bwose.
Dodo n’Abandi Banyarwanda babayeho mu buhunzi Ubuzima bwabo ntibwari bwiza namba kuko bari mu gihugu cy’abanyamahanga.
Kuko bakorerwaga itotezwa ridasanzwe ndetse bakimwa uburenganzira kuko nyine bari impunzi kandi igihugu cyabo nacyo cy’u Rwanda nticyabashakaga kuko muri Politiki za MDR Parmehutu ya Gregoire Kayibanda na MRND ya Yuvenal Habyarimana zari zubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside aba ntibari abanyarwanda.
Ibyo rero byatumye bamwe mu bana bahunze ari batoya n’abandi bavukiye mu bihugu by’amahanga bakurana inzozi ntagereranywa zo kuzasubira mu Rwanda haba ku neza cyangwa ku mbaraga.
Ibyo Bitekerezo Colonel Dodo nawe yarabifite ariko yaratarabona uko akabya izo nzozi.ariko igihe nacyo nticyatinze kuko cyaje kimusatira kimuha amahirwe yo kuzikabya nawe ntakuzuyaza afata umwanzuro ajyana n’ibihe akora ibishoboka byose ngo atahe.
Ubwo yarafite Imyaka 21 y’amavuko habayeho igikorwa kimwe mu byari bigiye kumwinjiza muri urwo rugendo.byose byatangiye Tariki ya 6/2/1981 ubwo Jenerali Yoweli Kaguta Museveni yatangizaga Intambara Ku butegetsi bwa Milton Obote biciye mu mutwe w’abarwanyi yashinze yise NRA (National Resistance Army)
Ni intambara yatangijwe biciye mu gitero Abarwanyi 27 ba NRA batangije kuri Leta ya Milton Obote mu ijoro rya Tariki 6/2/1981 ubwo barasaga ku kigo cya Kabamba Military Barracks.
Muri aba barwanyi ba NRA harimo abanyarwanda babiri aribo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Intwari y’u Rwanda Jenerali Majoro Fred GISA RWIGEMA.
Aba kandi nabo bari barinjiye muri NRA nk’inzira yonyine babonaga izabafasha kubohora u Rwanda bakongera gusubira iwabo ku butaka bw’Abasokoruza nk’abanyarwanda bigenga.
Kuba Rero Paul Kagame na Fred Rwigema bari muri NRA byatumye Kaguta Museveni abona amahirwe akomeye yo gushyigikirwa n’abanyarwanda ndetse anabona abarwanyi benshi bavuye mu mpunzi z’Abanyarwanda.
Негізгі бет Yarwanishije Batayo yitwa BRAVO | Rtd Col Twahirwa DODO ni muntu ki?
Пікірлер: 45