#PAPI_CLEVER
#MORNING_WORSHIP
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
49: Ibihe nseng' Uwiteka
Indirimbo zo Gushimisha
1Ibihe nseng' Uwiteka
Bintarura mu mpagarara,
Ngo nigir' aho Data ari,
Muganyir' ibyo nkennye byose
Mu bihe by'umubabaro,
Bimpumuriz' umutima.
Nsind' ubukana bw'Umwanzi,
Mubihe byiza byo gusenga.
2Ibihe nseng' Uwiteka
Binyemeza yukw asubiza.
Ategerej' abana be,
Ngo bamusang' abakenure
Ndamwihereje rwos’ ubu
Kuko yampamagay' ubwe.
Niringiye bwa Buntu bwe:
Nogez' ibihe byo gusenga.
3Guhora nseng' Uwiteka
Kujye kummar' umubabaro,
Kugez' aho nzager' i We,
Mmwirebere ngeze mw ijuru,
Niyambuy' umubir’ upfa,
Nambaye kudapf' iteka;
Ubwo ni bwo nzasezera
Ku bihe byiza byo gusenga.
Негізгі бет Музыка Ibihe nsenga Uwiteka 49 Gushimisha - Papi Clever & Dorcas - Video lyrics (2020)
Пікірлер: 43