#PAPI_CLEVER
#50_437_GUSHIMISHA
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
Turabashimira uburyo mudukunda Imana ibahe umugisha mwinshi turabakunda natwe cyane dukomeze dufatanye guhora ku gicaniro kugeza ubwo Umwami Yesu azaza azasange twiteguye.
ushaka kutuvugisha cg kutugira inama, inkunga iyariyo yose
watwandikira hano WatsApp: 0782494349
50: Muze mwenyine, twihererane
1Muze mwenyine, twihererane,
Munsang’ ahantu hatar' abantu;
Dor’ imiruhw irabarembeje;
Urusaku rurabaruhije.
2Murek’ ibyifuzwa n'ab'iyi si,
Mushak' ibyahishw’ abanyabwenge;
Jyewe na Data tubana namwe :
Ntimuri mwenyone, turi kumwe.
3Murajye mumbwir’ ibyo mwibwira,
Ibyo muvuga n'ibyo mukora,
Mu miruho yanyu munaniwe;
Bimenywa n'uz' imigambi yanyu.
4Inzir' iraruhije mwitange,
Mutazananirwa mukigenda;
Mury' umutsim' uter' imbaraga,
Munywe no ku mazi y'ubugingo.
5Nuko, mukor' imirimo yanyu;
Nzajya mbafasha mu mibabaro;
Uwitanga nzamugororera;
Ndaza vub' umusek utambitse.
437: Mp' amavuta, Yesu, mbone kwaka !
1Mp' amavuta, Yesu, mbone kwaka !
Mp' amavuta, ndakwinginze !
Mp' amavuta, Yesu, mbone kwaka !
Mbone kwaka, burinde bucya !
Ref:Turirimbe, turirimbe, Ngo Hozana :
tugusingize Wowe, Mwam' utwar' abami:
Yesu, tugusingize
2Mp' amahoro. Mukiza, nduhuke :
Mp' amahoro. ndakwinginze !
Mp' amahoro, Mukiza, nduhuke :
Mp' amahoro, burinde bucya !
3Mp' umunezero, Yesu, ngushime :
Mp' igikombe giseseka !
Mp' umunezero, Yesu, ngushime :
Njye ngushima, burinde bucya !
4Mpa kumenek' iteka, Mukiza :
Nkomeza ku Musaraba !
Mpa kumenek' iteka,
Mukiza : Ujy' umena, burinde bucya !
5Mpa guhora nkwihangir' amaso :
Uk' unyigisha nkwemere !
Mpa guhora nkwihangir'amaso :
Nkwigireho, burinde bucya !
Негізгі бет Музыка MORNING WORSHIP WITH PAPI CLEVER : EP11 _Muze mwenyine _Mpa amavuta
Пікірлер: 126