1.Rwanda mubyeyi wanjye, reka nkwihoreze, ndetse nicyo wambyariye, nicyo wandereye. None ubwo maze gukura ngatora agateke, ubwo naciye akenge reka ngukorere, nkoreshe ibyiza wampaye maze nkwihoreze.
R/ Imyaka ibaye uruhererekane twibuka jenoside yakorewe abatutsi. Nyamara hariho benshi bakomeje gupfobya ayo mateka, bagatinyuka kuyajora bakayatokoza uko bishakiye. Twanze gutoberwa amateka, twanze kuba insina ngufi. Twanze kugana aho tutazi nk'aho tutazi iyo tuva. Umuntu utema imizi y'igiti aba agamije kwica imbuto zacyo, umuntu upfobya amateka aba agamije kwica ejo hazaza. Niba dufite icyerekezo cy'umunezero, niba dushaka amahoro mu rwatubyaye, jenoside niyitwe jenoside tubuze abandi kuyishakira utubyiniriro. Jenoside yakorewe abatutsi niwo musaraba w'uru Rwanda.
2. Bavandimwe banyarwanda nidushyire hamwe, dushyigikire ukuri gusa, twiheshe agaciro. Amateka yacu yose ameza n'amabi, tuyarinde abashinyaguzi bagamije gusenya, urukundo rw'igihugu nyarwo rutume tukirinda.
3. Kera nkiri muto ngifite ababyeyi bambwiraga ko urumuri ngo rubonesha, nanjye ubwo nkabikiriza nti : "Ibyo ntawe utabizi" Ubungubu iyo ntekereje nzanga ntabyo nari nzi, iyo ntaza kuba mu mwijima sinari kubona urumuri.
Sinsingiza umwijima, sinshima ibibi byawo, ahubwo ndawusobanura nkavuga ko ariwo utuma menya ibyiza by'urumuri. Sintaka umusataba ubwawo jyewe ndivugira izuka wangejejeho. Sinkunda urupfu ubwarwo kuko nta cyiza rugira, ahubwo rutubera nk'umuryango tukinjira mu buzima buhoraho.
The official website of Kizito Mihigo :
www.kizitomihig...
KMP Foundation Official Website :
www.kmp.rw
Негізгі бет Kizito Mihigo - TWANZE GUTOBERWA AMATEKA - New version
No video
Пікірлер: 815