#Murisanga: Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa, VOA Radiyoyacu yongeye kugaruka kuri Agnes #Kabarenzi, umukobwa wafunzwe nyuma ya Kudeta yabereye mu #Rwanda muri 1973, akagwa muri gereza. Umukobwa we, yibarutse amaze amezi atandatu muri gereza, Dr. #Uwimana #Christine, avuga ko « Umunsi nk’uyu ukwiye kutwibutsa twese, ko ntawe ugomba guhana arenganya, kugorora avuna igufwa, cyangwa gucuza ubuzima uwabuhawe n’Iyamuhanze, cyane ari umukobwa, we soko nzima y’ubuzima ». Dr Christine nk’uko bakunda kumwita mu rugaga rw’abaganga, aho akora nk’impuguke mu kuvura indwara zo mu mutwe no gusana imitima yahahamutse, avuga ko bitorohera abanyuze muri ayo mahano kuyavuga : « Abakorewe ayo mahano cyangwa imiryango yabo, bibona badashobora kubara inkuru y'uko byagenze, kuko kuyibara bituma bongera kwibona neza neza muri ibyo bihe batotejwe cyangwa babonye ababo bicwa ». Umunsi mpuzamahanga wahariwe umukobwa ni umunsi wo kuzirikana uburenganzira bumugenerwa ugereranije n’ubwo abavandimwe be b’abahungu babona. Dr Christine avuga ko n’ubwo ibintu bigenda bihinduka mu Rwanda, mu mateka uburenganzira bw’abakobwa bwazaga munsi y’ubwa basaza babo: « Nabibonye ku buryo butaziguye igihe nari nagiye mu mw’irushanwa ry’ibigo by’amashuri, rirangira ndi uwa mbere, ariko bagiye kumpemba, bampa ikabutura n’ishati bya kaki by’abahungu kandi ndi umukobwa. Biragaragara ko icyo gihe ntibumvaga ko umukobwa yarusha umuhungu ». Kuri uyu munsi kandi umuryango w’abibumbye uvuga ku kibazo cy’ubusumbane n’ihohoterwa abakobwa bakorerwa hirya no hino ku isi. Dr. Christine asanga na n’ubu abakobwa bibasirwa aho kurenganurwa: « Iyo habaye imvururu n’intambara, abakobwa n’abagore batangira guhigwa bukware. Bagafatwa ku ngufu. Bakagirirwa ibya mfura mbi n’abagombye kubafata nk’ababahaye ubuzima ! Ariko bahinduka nk’intwaro y’intambara. Bakubahukwa. Bagasuzugurwa. Njya nibaza niba abagabo batekereza uko isi yabaho nta mugore uyirimo ».
Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, umwana wa Agnès Kabarenzi arangiza ashimira iyo radiyo uruhare yagize mu kumufasha kwandika amateka y’umubyeyi we : « Kuva nakumva ikiganiro cyanyu nshobora kumuririra, ariko na none nshobora kumuvuga, murata imico myiza ye, ubupfura bwe, n' ubutwari yagize aharanira kubaho kugeza ashizemo umwuka. Njye nk'umwana we biramfasha cyane gukomeza guharanira kubaho kabone no mu bigoye cyane, kandi no guha uwo murage abankomokaho, ari bo buzukuru be. Ijwi ry’Amerika, ni wowe mbikesha».
#InternationalDayoftheGirl
Негізгі бет Kudeta yo mu Rwanda 1973: Agnes Kabarenzi Yari Umukobwa Rukumbi
Пікірлер: 5