Icyakora, NTIBITURA ni uwo kugawa rwose! Kuba yaranze kugira icyo abivugaho na gato, ni ibisobanura neza ko yishinja ariya mafuti bakoze muri 73 na nyuma yaho, yo gukuraho ubutegetsi, gufata, gufunga, kwica urubozo no kwica burundu abanyapolitiki ba repubulika ya mbere, ndetse no gutoteza imiryango yabo yari yarasigaye. Ubona byibuze ko NTIBITURA arutwa n'abashoboye kuvuga muri ibi biganiro (nubwo nabo batubeshye) nka SERUBUGA, ZIGIRANYIRAZO, BURASA, SEBATWARE, na SIMBA. Bwana NTIBITURA, uzirikane ko nta muganda utanze ku bwiyunge bw'abanyarwanda. IMANA izabikubaza. Bwana VENUSTE NSHIMIRIMANA ubwo murangije ibi biganiro, hasigaye kubikorera igitabo. Muzaba mugize neza cyane wowe na ETIENNE KAREKEZI.
@erickay4798
3 жыл бұрын
Bazabanze basinye agreement ko nta wuzabizira (nka Buyoya i Burundi), ubundi tuzamenya ukuri.
@javanuwamungu5824
3 жыл бұрын
Uwo Gasimba Francois-Xavier hari aho agera akavuga ubusa! Ko numva yirata ubugabo se ngo yanditse "Isiha rusahuzi" (kandi ntihagire icyo bamutwara), kuki kuva mu 1994 yaruciye akarumira? Abona ibyo byo gusahura byarashize cyangwa byikubye inshuro zitabarika? Ni inganzo ye se yakamye? Ibi ni ukurata inkovu z'imiringa! Azongere atinyuke yandike ibimeze nk'ibyo kuri iyi ngoma ya F.P.R, maze abone avuge ibyo kwitanga no gupfa! Ibi byose ni bimwe byo kuvuga amagambo menshi atagira ibikorwa, byo kwisihinga mu mateka aho kuramira abari mu kaga ubu. Ariko burya nyine ngo: "iyaguye ntawe utayigera ihembe!"
@gregoireuzabakiliho7959
3 жыл бұрын
Ahubwo ni wowe uvuze ubusa. none se ko Gasimba yagize icyo yanditse wowe niba ufite icyo wandika wacyanditse. wowe ubona kwica ton parrain bigomba kugenda gutyooooo gusa buheriheri. Ko bari bafashwe bagafungwa, kubica en plus kubica urubozo byari bimaze iki ? urabona batarusha ubugome meme Shitani.
Пікірлер: 8