Wavukiye ku Muhima usanga mutari abakire, muhinga mugatungwa n’isambu…kavukire ese waraye wiriwe eeh muvandimwe…Kavukire fata utwawe wimuke abimukira baje”-Ni amwe mu magambo agize indirimbo “Kavukire” y’umuhanga mu buhanzi n’ubusizi, Masabo Nyangezi.
Indirimbo ze zumvikanisha ubuhanga binyuze mu magambo akora ku mbamutima z'ubasha kuzumva.
Ubu abarizwa mu Bubiligi aho amaze igihe kinini, Nyinshi mu ndirimbo ze zubakiye ku nkuru mpano, nka ‘Kavukire’ , ‘Mukamusoni’ , 'Gacupa keza', n'izindi nyinshi.
Yigeze guhabwa igihembo gikomeye cy’umuhanga mu buhanzi n’indimi [Chevalier des arts et des lettres] n’uwari Minisitiri w’umuco mu Bufaransa, Jack Lang.
Mu myaka 40 amaze akora umuziki, Bivugwa ko yatangiye muzika mu mwaka w'1965, amaze gukora indirimbo 200, zikubiye kuri Album 12.
Yavukiye ahitwaga Bufundu, aruzuza imyaka 65 muri uyu mwaka wa 2020 mu meshyi.
Abamuzi bamwibuka muri Koleji “Kristu Roi” (Nyanza) atangira Banjo, nyuma afata gitari, acurangira Orchestre ya Chorale. bigishwa guhimba indirimbo na solfege na Padri Robert.
Indirimbo za mbere Radio Rwanda yaje kubafata amajwi muri Koleji mu 1975 icyo gihe yaririmbye Dalia, Ncuti Yanjye.
Негізгі бет MASABO NYANGEZI - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP90
Пікірлер: 32