#PAPI_CLEVER
#107_115_GUSHIMISHA
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
Turabashimira uburyo mudukunda Imana ibahe umugisha mwinshi turabakunda natwe cyane dukomeze dufatanye guhora ku gicaniro kugeza ubwo Umwami Yesu azaza azasange twiteguye
ushaka kutuvugisha cg kutugira inama, inkunga iyariyo yose
watwandikira hano WatsApp: 0782494349
107: Nkomeze njye niringira Amaraso
1Nkomeze njye niringira Amaraso y'Umukiza.
Nta wundi nshaka kwigana Keretse Yesu wenyine.
Nikomeze ku Rutare,
Nahw ahandi n'umusenyi,
Nahw ahandi n'umusenyi.
2Iyo ngoswe n'umwijima, Niringir' ubwo buntu bwe.
Mu byago no mu makuba,Ntagir' ubw’ anzibukira.
3Ntunganywa n'amaraso ye Na ya masezerano ye.
Naho napfush' ibyo mfite, Niwe musa niringira.
4Maz’ icyo gih’azazira, azasanga mwiteguye,
Nambaye gukiranuka; nta nenge nzaba ngifite.
115: Nabonye umukunzi Mwiza
1Nabonye umukunzi mwiza yarankunze ntamuzi
Yamfatishije umugozi, arirwo rukundo rwe.
Izo ngoyi ze zanteye kuba imbata ye rwose.
Njye ndi uwe, nawe ni uwanjye kugeza iteka ryose.
2Nabonye umukunzi mwiza kera yaramfiriye
Yaranguze ampa ubugingo nawe yaranyihaye.
None ibintu mfite byose ntabwo nkibigundira.
Ibyo ntunze nanjye ubwanjye ni iby’uwo mucunguzi!!
3Nabonye umukunzi mwiza byose arabishobora.
Ajya andinda akaga kose munzira ijya mu ijuru.
Kumuhanga amaso iteka bizankiza intege nke.
Nshira ubwoba, nshira ubute,nyuma, nzatabaruka!!
4Nabonye umukunzi mwiza niwe nyiri imbabazi.
Niwe mujyanama wange. Niwe undengera iteka.
Nta kubaho nta n’urupfu, nta n’abadayimoni,
Ntabya none, ntabizaza byazantanya Na Yesu !!
Негізгі бет Музыка MORNING WORSHIP WITH PAPI CLEVER : EP9
Пікірлер: 96