Nibutse,
Nibutse,
Nibutse ya mahano y'urugomo
Rwagwiriye imbaga y'Abavukarwanda.
Nibutse ibikomere twatewe n'iyi si
Nibutse ko umunsi umwe nanjye nali umutesi
Maze ubundi ngahinduka imfubyi.
Nibuka ko kameremuntu itagira imbabazi.
Nibuka ko urukundo rutabaho,
Niba abantu tutemeye Imana;
Ni yo mvano, ni yo soko y'urukundo nyakuli.
Ni yo Mwungeli w'intama,
Ni yo Shingiro,
Ni yo dukesha kuramuka no kuramba.
Ni yo Soko y'urukundo,
Ni yo Nzira n'Ukuli.
Ishishikaza abayishaka
Isanganira abayisanga
Yanga ishema ry'abagiranabi
Yanga kwigamba kwa sekibi;
Yumva abayitakira,
Nimuze natwe twibarize:
Mbese Mana nkubaze,
Wari uli he cya gihe ?
Cya gihe nababaye nzira ubusa
Kandi ufite imbaraga.
Kandi uli Umutabazi (udahigwa*)/utarutwa
Cya gihe wari uli he, Nyagasani ?
Ngwino usubize imitima y'abana bawe bakwizera.
Ngwino utwumvishe twe abakwemera
Ko wowe utakwicwa n'umupanga,
Ngwino utubwire iby'ubwo buzima
Butari ubwa ha no ku isi.
Maze uze unadutere umwete n'umurava
Dutsinde ibigeragezo.
Maze natwe tubashe kubabarira no kwihangana.
Ngwino utwumvise twe abakwemera
Ko wowe utakwicwa n'umupanga,
Ngwino utubwire iby'ubwo buzima
Butari ubu bwa ha no ku isi.
Maze uze unadutere umwete n'umurava,
Dutsinde ibigeragezo.
Maze natwe tubashe kubabarira no kwihangana.
Igihe nali nihebye, Nyagasani
Nagusezeranyije
Ko uramutse undokoye nanjye nakubera indahemuka
Mu buzima bwanjye nzaba ns(h)igaje.
Nzagerageza kukwitwaraho,
Nzakubera imfura,
Nzaba intumwa yawe.
Ngiyi inshingano yanjye Nyagasani.
Yinkomereze.
Iteka ujye uhora uyinyibutse, sinzice amasezerano.
Ndetse bijye bimbera n'urwibutso
Rw'abanjye bagusanze.
Njye nimara kubyuzuza uzankoreshe icyo ushaka,
Njye nzaba mfite amahoro mu mutima wanjye.
Maze umunsi umwe koko Dawe,
Uzanyirekera ko ntibeshye.
Maze umunsi umwe koko Dawe,
Uzanyiyerekera ko ntibeshye.
Amen.
("Ndibutse" ~ Kizito Mihigo, Requiem Aeternam, 04/2007)
Негізгі бет Ndibutse (+lyrics) - Kizito Mihigo, 2007 - Rwanda
Пікірлер: 11