Izina nyakuli Philémon yahaye iyi ndilimbo ni "Red ons, Heer". Tugekenereje mu kinyarwanda ni (aho akomeza agira ati) "Dutabare Mwami...". Philémon Niyomugabo, nk'umuhanzi wemera Imana, w'umukristo, dushobora kuvuga ko iyi nteruro yayivomye mu byanditswe byera (Matayo 8,25).
Twanakwibukiranya ko iyi ndilimbo ili kuli ALBUM ye YA NYUMA yakoze ahanini ayigeneye itorero ry'aho mu gace yabagamo mu mahanga, ali na cyo gituma yari yagiye aha indilimbo ze inyito itari mu kinyarwanda. Bene izo ndilimbo zikanifashishwa n' 'Abaja ba Kristo" (abatuye i Rubengera barabona abo ali bo) mu bikorwa byabo by'ivugabutumwa. Ku byerekeye izo ndilimbo n'inyito mu rurimi rw'amahanga, muribuka iubushize dukomoza kuri iyi yise "het leven is hard" • Sinaguhoza nanjye ndir...
Mumfashe dushimire uwampaye iyi ndilimbo (Philibert N. 🙏) ngo nyibasangize, ni nawe wambwiye amakuru y'imvaho yerekeye ibihangano by'uyu munsi turata magingo aya. Iyo "fichier/file audio" yohereje yari yanditseho "Tuguhindukirire", ngumishaho iyo nyito gutyo kandi nkumva bivugitse byihuta no mu myandikire. Aliko si ko umuhanzi nyirubwite yayise.
Halimo umurage mwiza mu ndilimbo ye, twitegereje neza ibi bihe...
Lyrics:
======
Ibibi biva kuli Satani,
Nta kiza na kimwe kiva kuli we
Kuki twamushakaho ubucuti
Kandi dufite Umwami w'amahoro ?
Tuguhindukirire, tugushakeho umubano
Dutabare,
Mwami mwiza
Wuzuye urukundo,
Duhe ubuzima.
Udukize ibyaha, udukize urupfu.
Tuli abanyantege nke, aliko ntitubimenya
Twiyita abanyabwenge nyamara dutsindwa na byinshi.
Tuguhindukirire, tugushakeho umubano
Dutabare, Mwami mwiza
Wuzuye urukundo,
Duhe ubuzima.
Udukize ibyaha, udukize urupfu.
Nta bwizerane buturimo
N'urukundo rwarakonje
Ibibi bira...turemereye,
Birashinga imizi umunsi ku wundi.
Ha imbaraga abakwizera
Uyobora intambwe zabo, baruhure.
Tuguhindukirire, tugushakeho umubano
Dutabare, Mwami mwiza
Wuzuye urukundo,
Duhe ubuzima.
Udukize ibyaha, udukize urupfu.
Twe kukwivumburaho
Ku bw'ibyago n'amakuba
Tukunambeho nka Yobu
Tumenyeko ali wowe utanga amahoro.
Tuguhindukirire, tugushakeho umubano
Dutabare, Mwami mwiza
Wuzuye urukundo,
Duhe ubuzima.
Udukize ibyaha, udukize urupfu.
("Red ons Heer" ~ Philémon Niyomugabo)
Негізгі бет Tuguhindukirire... ("Red ons, Heer") - Philémon Niyomugabo - Rwanda
Пікірлер: 12